BuryaYesu yaza ahindura bushyashya, soma ubuhamya....

Nakuriye mu muryango w’abakristo, numvaga nkunze Imana ariko maze kujya ku ishuri ntangira kwikurikiriza ibyo inshuti zanjye zakoraga, iby’Imana mbishyira ku ruhande.

Numvise ijambo ry’Imana kuva mu buto bwanjye nkahora nshaka gukurikira Yesu, ariko simenye uburyo nabyinjiramo mbese simbone itangiriro ry’uko natangirana urugendo na Kristo.

Umugoroba umwe nari ndyamye, nkangutse mfata bibiliya ntangira kuyisoma, numva ko ari cyo gihe cyanjye cyo kureka kugendera mu by’isi, numva ko ngomba gutangira ubuzima bushya na Yesu nkareka inshuti mbi nari mfite zitamfashaga gukora ibyiza, ahubwo zanshoraga mu bibi.

Erega burya inshuti mbi igusiga imico yayo iyo utayigendeye kure. Iryo ryari iyerekwa nari ngize, bwari uburyo bwiza kuko Yesu iyo umaze kumwizera ubuzima burahinduka, Yesu yambabariye ibyaha nari narakoze mbere ntaramwizera, Nahise numva mpindutse mushyashya muri njye.

Ubu ubuzima bwanjye bumeze neza kuruta mbere, mfite ibihamya byinshi bitanyorohera guhita mvuga nonaha ngo mbirangize ariko nizera neza ko Imana iriho.
Imana irahari ngo impe imbaraga ndetse no kugira ngo indinde ibibi byose. Nashyize ibyiringiro byanjye byose muri Yesu kandi ndamushimira ibyiza byose yakoze mu buzima bwanjye, Amen.