Burya gufasha Imana ibiha agaciro!

“ Abakiranutsi bazamubaza bati” Mwami twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo kunywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye cyangwa uri munzu y’imbohe tuza kugusura? Umwami azabasubiza ati” ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi arijye mwabikoreye” Matayo 25:36-40

Aya magambo ajya antangaza kandi yongeye kunyongerera imbaraga mu bugingo. Wari uziko Imana ibiha agaciro! Wari uziko ya mirimo myiza ukorana urukundo Imana iyiha agaciro. Kuko bibiliya ijya ivuga ngo “ Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu..” abaheburayo 6:10 Imana ishimwe cyane.

Ikintu cyanejeje, nuko aba bantu ngo bo ntibari banazi ko hari ibyo bakoze! Amen kuko iyo urebye ibisobanuro batanga, nabo byarabatunguye, bati Mwami rwose twabikoze ryari? Ariko ya Mana idahishwa ibiha agaciro kuko byavuye mu mutima ukunze. Wasanga impamvu batabyibukaga nuko wenda bo kubwabo babonaga ari akantu gato kadakwiriye kwibukwa n’Imana! Ariko Imana, umucamanza utabera irabyibuka ibiha agaciro ibyandika ahantu.
Burya Imana ibiha agaciro. Sinangombwa ko abantu babibona kugirango Imana ibone kubiha agaciro.

Wari uziko imirimo myiza dukora ifite inyungu muri ubu buzima ndetse no mu gihe kizaza? Uziko muri bibiliya hari abantu byatunze, ubundi abandi bakarira babyibutsa Imana , Imana igahindura gahunda yari ibafiteho! Uziko ngo Imana ikwibuka ku munsi w’amakuba n’uwibyago kuko ngo wihotoreye abashonje! Wari uziko Tabita kubwo kwambika abapfakazi, bamuririye yapfuye akazuka!

Humura Imana irabyibuka kandi ibiha agaciro. Ntabwo Imana isaba umuntu ibirenze ibyo yashobora. Hari ahantu nasanze abantu baho batereka amazi mu kibindi ku irembo ngo umuntu uturutse kure atazicwa n’inyota kuko ngo nayanywaho azasiga abasabiye umugisha bikazatuma bajya mu ijuru “ Bo baziko imirimo yonyine yajyana umuntu mu ijuru” ariko twe tuziko ubanza ukakira Yesu ubundi ukajya ukora imirimo myiza. Yesu atwigishe uko bakorera umugisha.