Burya Yesu yita ku mibabaro yawe!

Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.( Abaheburayo 2:18)
Yesu yita kandi yumva imibabaro y’umuntu wese. Yesu yarababajwe kandi aranageragezwa nk’uko bigaragara mu magambo yanditse hejuru.

Igihe kimwe umugore witwa Hana wari ufite ikibazo cy’ubugumba, azana umutima we imbere y’Imana asuka umubabaro we awereka Imana. Hana kubw’umubabaro yahoranaga utaratumaga anezerwa na rimwe kubera cyane cyane gutotezwa na mukeba we Penina, yagaragaje umubabaro we imbere y’Imana kandi ikifuzo cye cyo kubona umwana cyarumviswe.

Ndashaka mwene data ko Imana yita kandi ikumva imibabaro yacu.
Bibiliya igira iti’’uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva amukiza amakuba n’ibyago bye byose’’ Zaburi 34:7
Ubutumwa bwose bugaruka muri ibi byanditswe birakomeza kwerekana ko Imana itwitaho ibihe byose ndetse no mu mibabaro. Duhuye n’ibitugoye niyo dukwiye kubibwira.

Umugabo witwa Patrice Martorano yatanze ubuhamya ati’’ umwana wanjye Esiteri yavukiye amezi 6, uyu mwana yari afite ikilo kimwe ( 1kg), afite 38 cm. umugoroba umugore wanjye yinjiriye ibitaro numvaga ntazi iyo ndi, umugore wanjye yari ukwe, umwana nawe ari kwitabwaho n’abaganga ukwe. Bose nabonaga bari hagati y’urupfu n’ubuzima naburaga uwo nkurikirana kuko nabonaga ntazi amaherezo yabyo. Icyo nibuka n’uko iryo joro nabuze icyo nakora mpitamo kurara nsenga, nubwo nasengaga ariko nta jambo ryamvaga mu kanwa kuko numvaga ntafite icyo kuvuga. Ariko Imana yumvise umubabaro wanjye uva mu mutima. Arangiza agira ati uyu munsi Esiteri nu umukobwa mwiza nta kibazo afite. Iki rwose ni igitangaza cy’Imana.

Uyu mugabo arangiza yinginga abantu bose gusuka amaganya yabo imbere y’Imana kuko yita kuri bo kandi yibutsa ko na Yesu ubwo yababajwe akanageragezwa abasha gutabara abageragezwa bose. Amen