Burya Imana yigisha abantu bayo

“Nicyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.”1Petero 1.6-7

Kugirango Imana yubake kwizera kwawe, ishyira inzozi muri wowe, hanyuma ikanaguha umwanya wo gufata icyemezo. Birumvikana ko habaho igihe cyo gutegereza, yo iba yakweretse umurongo hanyuma ukagenda wita kubikurikiraho.

Ukuri nyako nuko ibibazo bitazabura kukugeraho, impamvu nuko Imana iba ishaka guhindura inzozi zawe impamo, ntabwo bivuga ko Imana iba yakuretse, ahubwo ni uburyo bumwe ikoresha yagura kwizera kwawe, kugirango nugera kubyo warotaga uzibuke ko ari Imana.

Muri icyo gihe gikomeye cyo gutegereza uzahura n’ingorane z’uburyo bubiri: imbogamizi, hamwe no kunengwa. Imana irabizi ko ibi bintu uko ari bibiri bituma umukristo nyawe arushaho gukomera.

Ubwo Mose yakuraga Abisirayeli muri Egiputa abajyanye mu gihugu Imana yari yarabasezeranije, yahuye n’ibibazo bikomeye cyane. Babuze amazi yo kunywa, babuze ibyo kurya, bahuriyemo n’inzoka z’ubusabwe. kumvira Imana kwa Mose ntabwo byamubujije guhura n’ibibazo bikomeye. Ariko wakwibaza icyafashije Mose kumara igihe kingana kuriya ni iki? Imana yari yaramwigishije ibintu byinshi ku buryo, kumucura kwayo byamuhesheje gukora icyo Imana yamuhamagariraga.

Dawidi yimikirwa kuba umwami, ntabwo yahise ajya kuba ibwami ahubwo yarakomeje aba mu ishyamba ndetse akomeza no kurwanywa na Sawuli, ariko yaje kwivugira ko atarageragezwa yayobaga. Kugeragezwa ku mukristo kuzamura ikigero cye agakura nk’uko twabisomye.

Munzozi za Yozefu, yabonye ko azayobora abandi ndetse akunamirwa n’abavandimwe be ariko ntibyamubujije kugurishwa, aza no kujya muri gereza, yarageragejwe bigera naho iby’inzozi asa n’ubyibagiwe. Tekereza ingorane Nowa yahuye nazo ubwo yubakaga inkuge!

Imana ikora byose kugira ngo yubake kwizera kwacu ndetse n’imico yacu, imbogamizi uhura nazo mu nzira ucamo ntizikaguce intege ahubwo bijye bigusigira imbaraga ndetse bitume kwizera kwawe kwaguka kuko uko byagenda kose amasezerano yo ntakizabuza Imana kuyasohoza nubwo aca mubikomeye. “Nicyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, 1Petero 1.6

Ibi biberaho kugira ngo bigaragaze kwizera mwizera Imana.

Mbese waba uhura n’ibihe bigukomereye? Menya icyo Imana, ishaka kugerageza kwizera kwawe kandi nyuma yaho uzishimira imbuto zo muri uko kwizera. Imana yigisha abantu bayo, cyane abo ifitemo umugambo wo gukoresha ibikomeye. Imana iguhe kwihanganira aho ibaye igushyize kuko numara kwemerwa uzahabwa ibyasezeranijwe, Amen.