Burya Imana iratwitegereza ikamenya uko tumeze

Nyuma y’uko Yosefu agurishijwe na bene se, Imana ikamugirira neza, akaza kubera umuyobozi muri Egiputa, muri Isirayeli hateye inzara mu myaka 7, Yakobo n’abana be basuhukira muri Egiputa. Yosefu yaje kubatuza hafi ye, abatuza i Gosheni muri icyo gihugu cy’Ubusuhuke ( Itangiriro 45:10).

Igihe cyarageze Abisirayeli bamaze kugwira muri Egiputa, haza kwima ingoma umwami utazi Yosefu (Kuva 1:8). Ubwo nibwo Abisirayeli batangiye inzira y’uburetwa bw’Abanyegiputa. Barababazwa bikomeye, abagore n’abana bararira, abagabo n’abasore batakishwa cyane n’ibyo abanyegiputa babakoreshaga.

Gutaka kwabo kurazamuka kugera ku Mana, Imana yitegereza Abisirayeli imenya uko bameze.

Nshuti umaze iminsi mu bigeragezo by’urudaca? Imana irakubona uko imeze, urara udasinziriye kubw’umuniho utakishwa n’isi, satani n’umubiri? Imana yumvise kuniha kwawe. Ushobora kuba ubona usigaje gato cyane ugakorwa n’isoni ndetse ugasekwa rwose, wabuze inzira wacamo ngo woroherwe?? Humura Imana irakubona uko umeze.

Iyitegereje Hana, iyabonye Sara na Aburahamu, iyumvise gutaka kw’Abisirayeli iraguhumuriza ngo ‘’witinya kuko ndi ku mwe nawe’’ Ntukihebe kuko ndi Imana yawe, naguciye imanzi mu biganza byanjye.’’

Ndagusabiye Imana yongere ikwitegereze, irebe uko umeze, igutabare, iguhoze amarira umaze igihe urira, iguhe akazi, iguhe amahoro yo mu mutima, ivane uburwayi mu rugo rwawe, humura Imana irabishoboye. Gutaka kwawe irakumva , umubabaro wawe n’uko umeze irabibona. Hari ubwo abantu bakwibeshyaho, bakakwita uhiriwe kandi urara urira, humura Imana idahishwa irakubona yo ntiyitiranya amazina. Umusozi wose waba uriho Imana irawubona.

Ushobora kuba utagifashwa n’amasezerano ufite, mbese byarakurambiye bitewe n’igihe umaze kuri uwo musozi, ariko Imana iri kubona uko umeze, ikoherereje iri jambo ko ikuzi kandi izaza igahindura ibyanze guhinduka. Ibasha guhirika ibyigize imisozi, humura ni igihe gito umuraba ugacyahwa, ni igihe gito intambara igashira, uzahanagurwa amarira yose warize kuko ntakinanira Imana mu gihe cyashyizweho, iziyerekana.

Imana izitamurura, iyakamije inyanja iracyakora, iyarituje Yeriko iracyahari, iyabonye Daniyeli na bagenzi be ntaho yagiye, iyazuye Yesu, iracyafite za mbaraga, niza ntawe uzayitanga imbere, wowe hagarara mu gukiranuka, uyitegereza niza uzatangara. Burya Imana iratwumva, ikatwitegereza, izaza, humura, Imana iguhe umugisha ko ugiye kuyitegereza kandi wizeye, Amen.