Bose bakoze ibyaha ntibashikira ubwiza bw’ Imana ahubwo batsindishirizwa n’ ubuntu.

 

Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana ,ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo,ibibahereye ubusa kubwo gucungurwa muri kiristo Yesu. Niwe Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye , kugirango yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga. (Abaroma 3 :23)

Ijambo ry’Imana risobanura neza ko ikiremwa muntu aho kiva kikagera turi abanyantege nke, ndetse ko ku bwacu ntacyo twabasha gukora ngo tuneshe icyaha, ahubwo kuko twagize amahirwe adasanzwe yo guhabwa Yesu umwana w’Imana ngo adupfirekuri ubu ntibigikwiriye ko umuntu aheranwa n’imbaraga z’icyaha icyo aricyo cyose kuko Kristo yaje kudukiza icyaha.

 Imana yatanze Yesu ngo adupfire ku musaraba maze, umwizera ahabwe ubugingo buhoraho, uwo mugambi Satani ahora awurwanya cyane, kuko mu bigaragara ahora ashaka icyazana gutandukanya umuntu n’Imana, niho usanga umuntu ibyaha bihora bimwizirikaho bityo ubuzima bwa muntu bugahinduka ubuzima bw’icyaha , ukagerageza ibyiza ariko ukisanga wakoze ibyaha nk’uko Pawulo intumwa yabivuze.

Ese nabasha kubabarirwa koko ?

Hari ibyiringiro byinshi kuri wowe ugihumeka umwuka w’abazima, n’aho waba warakoze ibyaha wita ko ari byinshi, cyangwa se ubona ko bikomeye cyane,kuko Imana yavugiye mu muhanuzi Yesaya 1 :18 ngo naho ibyaha byacu byatukura tuku- tuku nk’umuhemba Imana ibasha kubyeza bigasa na sheregi. Icyo dusabwa ni kimwe gusa ni ugufata iya mbere tugaca bugufi tukatuza akanwa kacu dusaba Imana imbabazi ,tukemerera amaraso ya Yesu agakora umurimo wayo mu mitima yacu. (Ibyahishuwe 22 :14).

Ese haracyari amahirwe yo kuzabana n’Imana ?

 Yego kuko ijambo ry’ Imana rivuga ngo: Ni inde uzarega intore z’Imana ? Ni Imana kandi ariyo izitsindishiriza ? Ni inde uzaziciraho iteka ? Ni kiristo Yesu kandi ariwe wazipfiriye ,ndetse akaba yaranazutse ari iburyo bw’Imana ,adusabira ? (Abaroma 8 :31). Ntawe ! Imana yo mu ijuru iradukunda kandi tuzabana nayo niba tudateshutse mu nzira y’agakiza ,biragusaba ko nyuma yo kwakira imbabazi twavuze haruguru, ugirana umubano wihariye na Yesu ukirinda icyagukura mu mukumbi w’intama ze maze ubundi wemere akuyobore kuko niwe nzira n’ubugingo azakugeza mu ijuru ku Mana data wa twese.

Ernest RUTAGUNGIRA/agakiza.org