Bitinde bitebuke Yesu azagaruka!

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16)

Aya magambo ntekereza ko ashobora kuba ari mu butumwa bwanditse mu isezerano rishya bushobora kuba buzwi n’abantu benshi yewe n’abantu badakijijwe baziko Imana yakunze abari mu isi cyane bigatuma itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Uramutse ukoresheje ikizamini kubantu bose ukareba ijambo rizwi n’abantu benshi wasanga abantu bazi Yohana 3:16. Igishimishije ni uko aya magambo akubiyemo ubutumwa bwifitemo ubugingo muri bwo kuko asobanura icyazanye Yesu, ko yadukujije kurimbuka akaduha ubugingo buhoraho.
Ibi byavuzwe na Yesu ubwe aganira na Nikodemu, umunyamategeko, mbere y’uko avuga aya magambo yari amaze kuvuga ukuntu Mose yamanitse inzoka mu butayu ko ari nako umwana w’umuntu, aha yarivugaga ubwe, akwiriye kumanikwa kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho (Yohana 3:14).

Iyi nzoka Mose ayimanika hari abemeye kuyireba aho imanitse bagakira ariko hari n’abatarabyemeye bihagararaho ntibakira niko na Yesu kumusaraba yamanitswe ariko ntabwo abantu barakamwizera nubwo ari we ubugingo bubonerwamo hari abamwemeye bakizera izina rye abo yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1:12) ariko hari n’abataramwemeye bakibereye mu bibanezeza ariko ndakwinginga nshuti usoma ubu butumwa utaba uri muri abo batamwemeye.

Hari amakuru tudakwiye kureka kuvuga amakuru y’ubugingo buhoraho n’ayo kurimbuka kw’iteka, aya makuru akwiye kuvugwa ndetse agasubirwamo kenshi. Igihe Yesu yari kumusaraba abambwe yari kumwe n’ibisambo bibiri bamushyira hagati bamukikiza ibisambo (abagome) umwe iburyo bwe undi ibumoso bwe, kimwe muri ibyo bisambo kiramutuka kiti si wowe kristo ngaho ikize? Ariko uwa kabiri ari we nakunze cyane ngira ngo dukwiye kwigiraho cyane avuga amagambo ane irya mbere arahindukira asubiza igisambo mugenzi wacyo amucyaha ati

wowe no kubaha Imana ntuyabaha? uri mu rubanza rumwe n’urwe? ijambo rya kabiri yabwiye mugenzi we ati ’’Twebweho duhowe ukuri, ikindi tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze irindi jambo rya gatatu yahamije ko Yesu ari umukiranutsi aravuga ngo uyu nta kibi yakoze, iki gihe yarakibwira igisambo mugenzi wacyo ahita ahindukira ijambo rya nyuma ari ryo rya kane abwira Yesu ati Mwami uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe! Yesu ntiyakibajije umwirondoro nubwo yari kumusaraba ariko yari Imana, ntiyagisabye kujya kubatizwa yarebye ukuntu giciye bugufi ahita asubiriza aho arakibwira ngo ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri paradizo (Luka 39-43).

Iki gisambo cyakoraga ibyaha ariko kibyemera ikindi kikumva gikwiye guhanwa, kikanamenya ko hari Imana ikiranuka kikanibuka ko nyuma ya byose hari ubundi buzima kuko iyo kitabimenya ntabwo cyari kubwira Yesu ngo azakibuke ariko bigaragara ko cyari kizi ko hari ubugingo no kurimbuka.
Nshuti usomye izi nkuru ndakwibutsa ko ibyaha byinshi ukora bidateye Yesu imbogamizi ikimuteye imbogamizi nuko wemera ugaca bugufi nka kiriya gisambo ukemera ko uri umunyabyaha kandi ko Yesu akiranuka muri byose afite ubushobozi bwo kuguhindura umuragwa w’ubugingo buhoraho.

Si ukugutera ubwoba ariko bitinde cyangwa bitebuke Yesu azagaruka kandi hazabaho ibintu bibiri hari abazazukira kubabazwa iteka abandi bazukire ubugingo bw’iteka none urumva utahitamo neza, icyo Yesu agushakaho nu uko wakizwa ukamwakira, Amen.