Birashoboka kwita ku isuku y’amenyo yawe

Mu by’ukuri iyo urebye ahantu amenyo ari ku mubiri w’umuntu usanga ameze nk’umutako, kandi nta muntu wataka ikintu kidasukuye kuko ugeze iwawe wese niha abanza kureba. Abandi nabo mushobora guhura yaseka ukamuhunga, nyamara ibi byose hari icyo wakora ukita kuri uyu mutako Imana yaguhaye.

Uburyo bukurikira ni bumwe mu bwagufasha kuyitaho, bugaragara ku mbuga zitandukaye za interineti, ubwo usanga aha wanabusanga kuri Jetdentaire.com:

1) Koza amenyo bigomba gukorwa byibuze incuro 2 ku munsi (gake gashoboka)

Ikintu kigomba kwitabwaho cyane ni inshuro woza amenyo ku munsi. Benshi babikora mu gitondo babyutse. Ariko siyo saha yonyine byagombye gukorwa, Koza amenyo byagombye gukorwa buri uko ugize icyo uhekenya, ariko kuko kubera impamvu zitandukanye bidapfa koroha, umuntu aba agomba koza amenyo ye neza inshuro 3 ku munsi. Mu gitondo abyutse, saa sita na nijoro mbere yo kuryama, akenshi ariko kubw’impamvu zitandukanye nibura waba wakabije ukabikora 2, mu gitondo ubyutse na nijoro ugiye kuryama.

Iyo woza amenyo kandi, ugomba koza ahantu hose kuko udukoko dutera indwara nyinshi z’amenyo, dukunze kwihisha mu menyo cyane cyane hagati yayo ndetse no hagati yayo n’ishinya.

Ikindi kandi utu dukoko dukunze kwihishamo ni isukari. Numara koza mu kanwa ntukanywe cg ngo urye ibintu birimo isukari nyinshi kuko bizaba bisa n’aho ntacyo wakoze. Isukari si ikintu cyiza na gato ku menyo ari n’ibigushobokeye buri uko ushyize isukari ku menyo yawe wagombye guhita uyoza.

2) Koza amenyo bigomba kumara byibura iminota 3

Koza amenyo bigomba kumara byibura iminota 3, ariko benshi usanga babikora mugihe cy’amasegonda, kuko babitekereza nk’igikorwa kiza nyuma y’ibindi ugasanga kigezweho umwanya washize umuntu wenda yakererewe, rimwe na rimwe hari n’ababireka, Nyamara koza amenyo ayo masegonda ntuba umazemo imyanda yose.
Uretse imyanda ishobora kuboneshwa amaso ariko haba hari indi myanda myinshi iba mu menyo iba itarebeshwa amaso kandi igira ingaruka mbi cyane ku menyo.

3) Koresha uburoso bworoshye kandi ntukarindire ko busaza

Nibyiza gukoresha uburoso bworoshye kuko ubukomeye bushobora kugukomeretsa.
Ni ngombwa kandi ko iyo ubonye uburoso bw’amenyo bwatangiye gusaza nubwo kaba ari akantu gato katangiye kwihina, uhita ubuhindura ugafata ubundi bushya.

Mu gihe ubona budasaza utegetswe kubuhindura nyuma ya buri mezi 3. Bitabaye ibyo twa dukoko twihisha mu buroso noneho mu gihe wibwira ko urimo koza amenyo ahubwo ukaba uri kuyanduza.

4) Uburyo bwo koza amenyo

Ugomba kumenya neza ko buri ryinyo waryogeje utabikoze mu kavuyo kandi ukagerageza no kugenda unyura hagati y’amenyo kuko nk’uko twabibabwiye haruguru, aho hagati y’amenyo haba harimo utwanda twihishamo tutagaragara, dushobora kwangiza amenyo gahoro gahoro mugihe utabyitayeho.

Umuntu wese agomba kwita kuri ubu buryo bwose kugirango abeho afite amenyo mazima, uwabikoraga gutya ntacike intege, nawe kandi utarubizi uhere none wita kumenyo yawe, kandi niba hari nuwo uzi utabyitaho umuhere iri somo ubuntu.

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha kwita ku isuku y’amenyo yawe nubwo hari n’ubundi bwinshi. IKindi mu gihe cyose wumva amenyo akurya, cyangwa se ukiyumvana ubundi burwayi bwayo, ni byiza kwihutira kureba abaganga b’amenyo bakagufasha, bakaguha n’inama zatuma wita ku menyo yawe.