Birashoboka ko wakora ibyananiye abandi!

Itangiriro 5:21-24" ........Henoki agenda n’Imana imyaka magana atatu ayibyaramo abahungu n’abakobwa.......kandi Henoki yagendanaga n’Imana ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye"

Nshuti Bavandimwe, mwiteguye gusoma aya magambo, ndagusengera ngo wumve neza icyo Imana yifuza kuvugana nawe.

Gukora ibinaniye abandi muri iyi kinyejana niyo magambo tugiye kugarukaho muri iyi nyigisho.

Duhereye ku murongo wa mbere w’ibi bice bitanu, tuhasanga amateka avuga ku bantu bakomoka kuri Adamu. Aba bantu baranzwe n’umurimo ukomeye wo kubyara gusa, hanyuma yaho bagapfa, bose ibyo bari babihuriyeho, ndifuza kukubaza niba hari itandukaniro ririmo kuranga ubuzima bwawe wowe wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza, binyuranye n’abantu bataramwakira.

Kubaka, guterimbere, kugira umuryango ibyo byose tubihuriyeho! ariko Imana yifuza itandukaniro ryawe n’abandi bantu.

Henoki yarantangaje, ntawe yigiyeho kugendana n’Imana ariko yarabikoze kandi arabishobora, mugabo ubwo abagabo bo mri iyi minsi bibananiye kunyurwa n’abagore babo, bakagenda baheheta abakobwa kandi bubatse mbese wowe ugaragaza itandukaniro?

Mubyeyi, ababyeyi benshi birabagoye cyane gutanga uburere mubana babo, kubera inyangamugayo abo bashakanye mbese nk’umuntu wakijijwe ugaragaza ko koko utandukanye n’abandi.

Ndavugana nawe utarakizwa. Gukizwa birashoboka kandi Imana yo mu ijuru niyo idushoboza gukizwa neza, icyo idusaba ni ukwemera intege nke zacu, ahasigaye ibindi byose biragenda neza cyane.

Henoki yaramye imyaka mike ugereranyije n’abandi ariko ayibyazamo umusaruro watumye yimurwa adapfuye kuko yakoze ibyananiye abandi. Kugendana n’Imana, ni ibanga rihambaye. birashoboka rwose pe!!

Ntabwo ari twe bambere Daniyeli, ari i Babuloni, we n’abagenzi be barantangaje, abantu b’abajyagano Imana ibatereke i bwami biyangishe ibyo kurya byaho? Umva barebaga ingororano zibategereje nyuma yo guha Imana icyubahiro bakabona batabigereranya n’ifunguro ry’i bwami. Mbonye y’uko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa (Abaroma 8: 18). Imana ituganze.

Imana ibahe umugisha, kora ibyananiye abandi kuko bishoboka.
kandi Imana izakugororera bikomeye kuko wihanganiye ibi bihe dusohoyemo uka bikiranukamo. Imana ibahe Umugisha!!!!!