Birarababaje, Kubona hari umukristo abantu binubira kubana nawe / Ev. Masengesho J.B

"Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose".
Rom 12:18.

Hari abantu bigoranye cyane kubana nabo ndetse no kugendana nabo mu rugendo. Akenshi kubana nabo bigasaba igihe kinini cyo kwera imbuto zo kwihangana kugirango ubane nabo.

Mu gatabo k’umugenzi Igice cya 2 harimo inkuru y’umuntu witwa NTEGENKE wafatanyije urugendo n’umugore wa Mukristo ndetse n’abana ba Mukristo. Ngo bagere mu nzira atangira gusigara inyuma ati: " Nananiwe kandi aho kugirango mbabere umutwaro mwakwigendera ngasigara kuko nubwo twagendanye ndi akanyantegenke mu mubiri no mu mwuka. Sinishimira imyambarire myiza y’abandi, ibitwenge by’abandi njye ntibinshimisha na gato".

Abagenzi bari bafatanyije urugendo baramubwira bati: "Ariko Ntegenke rwose aho kugirango tugusige turakubariza IMBAGO ariko dukomezanye urugendo".

Imbago barazimubariza ariko akomeza gusigara inyuma ati: "Ndimo kumva nabareka mukigendera ariko sinkomeze kubaremereza".

Hashize umwanya haza uwitwa MUGENDAYANGA maze NTEGENKE amukubise amaso ati: " Mwenedata nishimiye kugendana nawe kuko ari wowe mbona duhuje." Ni uko ata abo bagendanaga afatanya urugendo na Mugendayanga ariko ntibarenze umutaru nk’uko amazina yabo abisobanura.

Bene data nshuti z’umusaraba wa Kristo

Muri iyi nzira y’agakiza abantu bose ntuzagirengo ni abagenzi bagana iyo ugana kuko harimo ababonye abandi bagenda babiruka inyuma ariko nta jwi bumvise ribahamagara nyamara bagendanye n’umugenzi akabayobora bagera iyo agana amahoro.

Bayobozi,bashumba,
Intama zose mushumbye ntabwo zigenda kimwe hari n’abantu bisaba kubariza imbago kugirango urebe ko wabagezayo amahoro. Hari abo wirinda no kugisha impaka nyamara atari uko utazi ukuri ahubwo kugirango urebe ko kwihangana kwawe kwatuma bisuzumira mu kinyoma cyabo bashaka kweza ngo cyitwe ukuri.

Twirinde kuba nka ba NTEGENKE batishimira umunezero w’abandi.

Nimba na NTEGENKE yemeye ubumuga bwe, wowe kuki wigaragaza uko utari cyane ko ibyo ubamo bituma benshi basigara inyuma bavuga ko aho kugirango bakizwe nka Runaka babyihorera n’ubwo nabo tutabashima dore ko gukizwa ari ku giti cy’umuntu, ntawe arebeyeho?

Ibyakunaniye kunesha hari abandi babishobora bakabinesha. Ahubwo ufite akagozi kakikuboshye kataracika ukwiye gusaba Imana ukagira umutima mushya.

Ibyo tunesha hari abandi byananiye kubinesha nyamara kandi dukwiye guhora duharanira kubinesha kabone n’ubwo twaraswa ariko mu mutima rwaramaramaje.

"Gukomereza aho watsindiwe ni kimwe mu biranga umugenzi uzi uwamuhamahaye".

Bivuze ko gukomerekera ku rugamba atari umuti wo kuva mu mubare w’abagize igisirikare kuko uwaduhamagaye arangwa n’imbabazi, yomora inguma kandi asubiza ingabo ku rugamba ziyumvagamo ko ari inkomere.

Saba Imana usobanukirwe ikintu ukunda kurangwaho kandi kibabaza bagenzi bawe kandi usabe imbaraga zo kukireka kuko akenshi iyo ugwa nabi abo mubana baguhozaho umutima ndetse utuma bahora bakwibazaho kuko babona bigoranye kubana nawe.

Uti: "Kwambara gutya nta rubanza bincira." Ubundi se wiciriye urubanza ntiwakwiha imbabazi nubwo utaba uzikwiye? Uzabaze icyo Balaki na Baramu bakoreye Abisiraheli bigatuma Imana irakarira Abisiraheli ko kitaturutse mu kwambara batikwije!

Burya kwambara utikwije bituma abantu badakomeye benshi bajya mu ntege nkeya ku bwawe, ndetse hari n’abo utera guhora bahanganye n’irari ry’ubusambanyi kandi icyo si umugambi w’Imana kuri wowe. Irinde ko abantu babana nawe bya mbuze uko ngira.

Imana idushoboze gusobanukirwa ubuzima bw’umukiranusti mu buryo bwagutse.

Ev. J B Masengesho