Biragukwiye ko icyo ukoze cyose kigira uwo gitera guhimbaza Imana

Bibiliya yuzuyemo amategeko n’amateka y’Imana, mbese ushaka kuyimenya ukayisoma waba wasenze ikakogerereza Umwuka wayo wera nawe akakuba hafi ngo agusobanurire n’ibindi byinshi yandikishije mu ijambo ryayo.

Ibi byose byanditse mu ijambo ry’Imana bikubiyemo ibyerekeranye n’umugenzi wese ugana mu ijuru, ibyo akeneye, uko agomba kwitwara, ibyo yemerewe, ibyo abujijwe, mbese amakuru yose akubiyemo. Iyo rero usomye Bibiliya usanga umuntu imbere y’Imana agomba kubaho ubuzima buhagararira Imana mu isi, bukayihimbaza. Muri make Imana ishaka ko icyo ukoze cyose gitera ukibonye kuyihimbaza.

Petero yaranditse ngo mugire ingeso nziza hagati y’abapagani (abatarakizwa) ngo kugira ngo niba hari n’impamvu zituma basebya ubukristo bwanyu ariko byibuze mubereke imirimo myiza y’abera, kuko ngo nibayibona bazajya bahera ko bahimbaze Imana. 1 Petero 2:12

Hari uwaririmbye ngo yaturemeye kuyihimbaza turabiyishimiye.
Imana yaremesheje ibintu byose ijambo, ikavuga ngo bibeho, bikagenda gutyo, igeze ku muntu ifata akanya irarema, umuntu imuha ishusho isa n’iyayo. Itangiriro 1:26

Umuntu kugira ishusho nk’iy’Imana bikwiye kumutera kuyigana.
Imana ishaka ko turya nk’abana bayo, tukambara nk’abana bayo, tukavuga nk’abana bayo, tukayikorera nk’abari mu rugo rwa Data, tukicara, tugahaguruka, tukareba, tugasubiza, tugakora byose nk’abana b’Imana.

Niba dufite ishusho yayo turasabwa kutayitukisha turi mu isi ahubwo tugakorera byose kuyihesha icyubahiro kugira abayizi n’abatarayimenya bose, nibakureba ntibabone wowe ahubwo bahereko bahimbaze Imana ukorera, bahereko bahimbaze Imana yaguhamagaye, bishimire Imana witirirwa. Imana ishimwe cyane.

Hari abatekereza ko guhesha Imana icyubahiro ari ukuririmba cyane cyangwa kubwiriza cyane nyamara nubwo nabyo ari byiza ariko sibyo gusa, abandi bo batekereza ko iyo bageze ku bintu bikomeye aribwo Imana ihabwa icyubahiro, hakaba abumva ko Imana ihabwa icyubahiro ari uko kukazi bazamuwe mu ntera, abandi kubera ko bize bagatsinda, nyamara no mubyoroheje Imana ikwiriye guhabwa icyubahiro.

Ubuzima bwose Imana igucishamo bwaba bwiza cyangwa se ubugoranye bwaba ubwo kubahwa cyangwa se ubwo gusuzugurwa, ntakindi Imana iba ishaka, biba ari ukugira ngo aho naho uyiheshe icyubahiro.

Nkwifurije kubaho ubuzima bwubahisha Imana, ubeho muri byose ugamije kugaragaza isura nziza y’Imana witirirwa. Igihe cyose nujya gukora ikintu ujye wibaza ngo hari uwakibona kikamutera guhimbaza Imana?

Imana iguhe umugisha kandi ikongerere ishyaka ryo kubahisha Imana yawe mu izina rya Yesu. Amen.