Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye

Aya magambo yavuzwe na Naboti, igihe Ahabu Umwami w’ I samariya, yamusabaga kwemera kumuha isambu ye: Ahabu abwira Naboti ati “ mpa uruzabibu rwawe, kugirango ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza, Naboti abwira Ahabu ati “ Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye” 1 Abami 21: 1-3

Hari indirimbo twajyaga turirimba ivuga ngo “ Abaheburayo bakomera ku Mana yabo x2, abaheburayo, abaheburayo, abaheburayo bakomera ku Mana yabo”. Imana ishimwe cyane
Mbona Naboti yaratubereye icyitegerezo cyo gukomera kuri gakondo yacu, agakiza se cyangwa ibyo twizeye!
Mu by’ukuri yari afite impamvu zatuma yemera:

1. Kuba ari Umwami wabimusabaga n’ukuntu abami cyangwa se abategetsi ari abantu bo kubahwa cyangwa se gutinywa.
2. Kuba yaramubwiraga ko azamuha urundi ruzabibu rururuta ubwiza
3. Kuba yaremeraga kumuha ibiguzi by’urwo ruzabibu ku ifeza
Ariko kuba Naboti yarahakanye, nuko yari azi agaciro kurwo ruzabibu! Amen. Ikibazo rero nticyari icy’ikiguzi cyangwa icy’urundi ruzabibu kuko burya original na pirate ni ibintu bibiri bitandukanye cyangwa se ikintu cy’umwimerere n’icyo biganye ntibiba bimeze kimwe. Yesu adutabare.
Iyo yemera ko bamuguranira, muby’ukuri uwari kubirebera inyuma ntiyari kumenya itandukaniro kuko byose ari uruzabibu, ariko naboti we yari azi itandukaniro, ninayo mpamvu yabinambyeho aremera aranabipfira, ariko asiga izina ryiza ko yabaye intwali ntiyange no gupfa aho kugirango agurishe gakondo ya ba sekuruza be. Yesu adutabare!

Uru ruzabibu ruvugwa hano akenshi rugereranywa n’agakiza, kandi biriya bishuko by’ifeza n’indi mirima, mu by’ukuri ibishaka ko warekura agakiza birahari, kuko satani aba akwereka ko hari ibindi bintu yakuguranira ngo binaruta agakiza, cyangwa se ko hari n’ahandi wajya cyangwa ubundi buzima wabamo kandi ngo Imana igakomeza kukwishimira ariko nawe urabizi ko ari pirate. Njya mpura n’abantu twajyaga dusengana cyera, tugahura utamumenya ariko akakwirariraho ati ubu ahubwo nibwo nakijijwe cyera naribeshyeraga, ariko imbuto zabo zikabagaragaza! Burya umuntu urimo umwuka w’Imana asa ukwe kuko nta muntu wanyemeza ko Umwuka Wera yamwemereye kwambara ubusa, ibice by’umubiri biteye isoni biri hanze, imyenda y’imbere mu kirere ngo nta kibazo ntiyagurishije gakondo!!!

Naboti yanambye ku ruzabibu rwe, kuko yari azi agaciro karwo, kandi yari aziko arubuze yaba agendesheje ko ahubwo yapfa aho kugirango arubure, ntiyanakanzwe n’ibikangisho cyangwa se ibishuko, uko niko nanjye nkwifuriza kunamba, kugundira, gufata ugakomeza agakiza kuko gafite ingororano muri iki gihe cya none ndetse n’ikizaza.
Yesu aduhane umugisha.