Bimwe mu byongera ireme ry’ubwirinzi kamere mu mubiri w’umuntu.

Umubiri w’umuntu ugira ubwirinzi kamere cyangwa se ubudahangarwa bw’umubiri mu rurimi rw’icyongereza babwita (Immune System),ubu bwirinzi kamere ni uburyo umubiri ukoresha mu kurwanya indwara, ndetse no kurinda umubiri.

Umubiri wakwinjirwamo n’ibintu biwuteza ibibazo nka virusi,mikorobe,bagiteri, imiyege n’ibindi, ubu bwirinzi kamere rero bufasha umubiri w’umuntu muri byinshi harimo no guha umubiri ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya ibyo byose twavuze. Iyo ubudahangarwa bw’umubiri wawe bufite intege nke hari ingaruka mbi bizanira ubuzima bw’umubiri.

Muri iyi nyandiko turarebera hamwe ibintu bitanu (5) by’ingenzi wakorera umubiri wawe ukabasha kugira ubwirinzi kamere bufite imbaraga, ibyo bintu bitanu ni ibi bikurikira:

• Gukora imyitozo ngorora ngingo ihoraho nkuko tubikesha ikinyamakuru gitanga inama ku buzima cyitwa www.fitday.com gitangaza ko gukora imyitozo ngorora ngingo mu buryo buhoraho bifasha mu kongerera imbaraga ubwirinzi kamere bitewe n’uko iyi myitozo ifasha ingingo zitandukanye zigize umubiri gukora neza ndetse bikanarinda kuba wabashwa n’indwara zitandukanye zica umubiri intege.

• Kuboneza imirire ni uburyo bwiza cyane mu gufasha ubwirinzi kamere bw’umubiri kugira ireme, kuko ibyo urya bigira ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri wawe, mu kuboneza imirire hazamo kurya indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.Umwihariko hano nuko imboga n’Imbuto z’amabara atandukanye zigomba kuba nyinshi mu gihe ukeneye kongerera umubiri wawe ubudahangarwa, bitewe nuko mu mbuto no mu mboga niho dusanga higanjemo amavitamine atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu ibi bikaba ingenzi cyane mu guha imbaraga ubwirinzi kamere.

• Kuzibukira itabi n’ibirikomokaho nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko itabi ndetse n’ibirikomokaho bigabanya imbaraga z’ubwirinzi kamere bitewe nuko itabi ryangiza zimwe mu ngingo zigize umuntu ndetse rigateraza n’ibindi bibazo bitandukanye harimo n’uburwayi butandukanye twavugamo nk’indwara z’umutima, izifata imijyana n’imigarura, stroke ndetse na kanseri zitandukanye ibi byose rero byakugezeho ubwirinzi bw’umubiri buba bwacitse intege kurugero rukomeye.

• Kuruhuka bihagije no gusinzira ni ingenzi cyane mu kongerera umubiri ubwirinzi kamere kuko iyo udafata igihe gihagije cyo kuruhuka ndetse no gusinzira byongera stress cyane bityo ubwirinzi kamere bugacika intege kurugero rwo hejuru.

• Kwirinda ko wagira umubyibuho ukabije mbese ukaringaniza ibiro byawe n’uburebure bwawe, nkuko bigaragazwa nabashakashatsi babahanga batandukanye bagaragaza ko umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kugabaniriza imbaraga ubwirinzi kamere bityo umubiri ntubashe kwirinda indwara zitandukanye.

Ubwirinzi kamere bw’umubiri ni ikintu gikomeye cyane kuko iyo kititaweho niho hava guca ukubiri no kubaho ubuzima buzira umuze, ibi tugaragaje ni bitanu muri byinshi tutarondoye nko kugira isuku,kwirinda ibintu byongera cyangwa se bigabanya umuvuduko w’amaraso n’ibindi. Kwivuza birahenda kuruta kwirinda, ongerere umubiri wawe ubwirinzi kamere maze uce ukubiri n’indwara zimwe na zimwe.

Source: www.health.com

[email protected] Agakiza.org