Bimwe mu byo Agakiza kazana mu buzima bwacu

Ubundi iyo uvuze agakiza humvikanamo ijambo gukira, gukizwa. No mu buzima busanzwe hari ikintu umuntu aguha bakavuga ko agukijije bitewe n’agaciro kacyo. Umuntu avuze ko Imana yamuhaye agakiza ariko akaba ntacyo kamumariye ubwo ntikaba kakitwa agakiza kakwitwa ukundi, kuko ikigahindura agakiza ni uko kazana impinduka mu buzima bw’ugahawe kakagira ibyo kamukiza.

Dore bimwe mu byo agakiza kadukiza:

-  Ibyaha: . Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” Matayo 1:21, Aya magambo Imana yayabwiye Yozefu wari warasabye Mariya, amaze kumenya ko atwite ngo yigira inama yo kumubenga, nibwo Imana yamuhishuriye ko azabyara umwana w’umuhungu amuha n’izina ari ryo Yesu, akazakiza abantu ibyaha byabo.

Yesu wazaniye isi agakiza, uramutse ukakiriye niwe uba wakiriye, ntiyaza rero ngo agusigire ibyaha. Ntabwo wakwakira agakiza ngo ukomeze usinde, usambane, wibe, wangane, ubeshye, mbese ugende uko wagendaga ngo uvuge ko wakijijwe, oya, ikintu cya mbere agakiza gakora mu buzima bwawe ni ukugukiza ibyaha. Hari ingero nyinshi zaba izo muri Bibiliya cyangwa se mu buzima busanzwe zerekana uburyo agakiza gakiza ibyaha.

-  Agakiza kadukiza imibabaro, agahinda n’intimba: ‘’Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.’’ Yesaya 61:1

Mu by’ukuri nubwo utabona ibyo ukeneye byose mu buzima, ariko hari abantu benshi bahuye na Yesu, barushye, batagiseka, bahora bijimye mu maso, ariko bakinjira mu gakiza, bagatangira guseka kuko bagaruriwe ibyiringiro.

Umuntu aba mu byaha bikamubabaza, agasaza akiri muto ariko yakizwa ibintu bigahinduka, agacya, agatangira kwambara neza, n’ibindi byinshi ntiyongere guheranwa n’agahinda kuko Yesu yaje mu buzima bwe, agasigara avuga ngo ubwo Yesu ankunda ndi amahoro, naho haza ibyago byinshi ndi amaho, no mu byago nzaririmba, Imana ishimwe cyane.

Undi muririmbyi yaravuze ngo kuba umukristo ni ikintu guhumuriza umutima we, kimwibagiza ibyago byose akumva aruhuwe n’Umwami Yesu. Agakiza rero kadukiza imibabaro.

-  Indwara: Aho Yesu yatashye akiza ubugingo n’umubiri. No mugihe yari ku isi niko yabigenzaga, yahumuraga impumyi, yakizaga abatumva, abamugaye mu buryo butandukanye, abafite abadayimoni. Agakiza gatanga ubwishingiza, Yesu ni Umukiza ni rimwe mu mazina ye.

-  Imivumo: Hari ubwo umuntu abaho satani yaramugize uwe, ugasanga abaho mu bwoba kubera imivumo yo mu miryango, ariko ndakumenyesha ko agakiza ari urukingo rwiza cyane, nta muvumo wagufata mugihe uri muri Kristo Yesu, uba wabaye icyaremwe gishya ibya kera biba bigomba gushira, ukabaho ubuzima bushya. 2 Abakorinto 5:17

Mu by’ukuri gukizwa ni byiza kandi bidukura muri byinshi bikatuzanira imigisha y’uburyo butandukanye, umuririmbyi yaravuze ngo imigisha yo mu gakiza k’Imana ku bw’ubuntu narayihawe, akomeza avuga ngo nayihawe mu gihe nihannye ibyaha imbere y’Umukiza Yesu. Hari ibintu byinshi agakiza kadukiza, n’ibindi byiza kazana mu buzima bwacu, nawe nkwifurije guha Yesu ikaze mu buzima bwawe. Imana iguhe umugisha. Amen.