Bimwe mu bigize isengesho ryubakitse

‘’Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye umwete.’’ Yakobo 5:16(b)
Bimeze nk’ibigoye kumenya neza isengesho rigira umumaro cyangwa se ribasha gufasha urisenga. Ntabwo ryarangwa n’uko umuntu afite icyifuzo kiremereye cyangwa se kiza, byonyine ntibihagije, kuko ibyifuzo n’amasengesho biratandukanye.

Hari isengesho rigira umumaro, Yakobo yandika we yahise asobanura ari irya nde? Yaravuze ngo gusenga k’umuntu ukiranuka kugira umumaro, gusa nawe bimusaba gusengana umwete.

Reka wenda turebe icyo byasaba:

a. Usenga agomba kuba afite icyo asengera kandi gisobanutse.

Hari ubwo umuntu afata igihe cyo gusenga ariko bimeze nk’ikigare. Mu by’ukuri kuko Imana igira imbabazi kandi n’Umwuka wera akaba atunihira imihino itavugwa imbere y’Imana, ikamwumva.

Iyo umuntu atamenye icyo yasengeye ntamenya n’icyo ashimira Imana, niyo mpamvu ukwiye gutekereza ku cyo uri gusengera kugira ngo impinduka yose izaba izagutere amashimwe.

Gusenga bigomba guhora bikorwa ariko bifite intego ntibibe nk’akamenyero gusa.
Iyo ukomangiye umuntu ku muryango w’ibiro, akubaza icyo ushaka, wamara kukimubwira akamenya icyo agufasha, wenda kirahari, ntacyo, uze kugaruka, ba utegereje gato n’ibindi.

Ibyifuzo byo mu buzima ntibirangira kuko n’ubundi isi izashirana no kwifuza kwayo, ariko kandi si byiza kuza imbere y’Imana wateguye amasengesho ukavuga ibintu byose nk’aho nta gahunda ugira. Ni byo koko hari ubwo ujya gusenga Umwuka wera akajya agutungira agatoki akaguha umurongo, ariko kandi ni byiza gusenga amasengesho afite icyerekezo.

b. Isengesho ryawe rigomba kuba rihamanya n’ubushake bw’Imana. Bibiliya ivuga ko dusaba ntiduhabwe kuko tuba dushaka ibijyanye n’irari ryacu. Yakobo 4:3

Gusaba rero ibitandukanye n’ubushake bw’Imana, bidafite icyo bije kungura mu bwami bw’Imana, bimeze nko kuyigerageza.
Imana yaduhaye ijambo ryayo, iduha Umwuka wayo wera byose bidufasha kumenya umurongo Imana idushakamo nk’abana bayo.

c. Bibilya yavuze ngo gusenga k’umukiranutsi, igihe cyo se ujya gusenga Imana ugomba kuba ufite umutima uciye bugufi kandi wejejwe. Nibyo twavugaga hejuru, iyo ufite icyo ushaka ku muntu cyangwa n’umubyeyi wawe, urabanza ukamenya nib anta kibazo gihari hagati yawe nawe, kuko nibwo itumanaho hagati yawe nawe ribasha kugenda neza.

Ntabwo wasuzugura umubyeyi mu gitondo ngo sa yine ugaruke utanamusabye imbabazi ngo naguhe amafaranga, byakugora.

Tugomba kugira umutima uca bugufi imbere y’Imana bidufasha gutinyuka iyo tuyegera dusenga.

Hari n’ibindi byinshi twavuga ariko byose bigamije kujya twegera Imana, bikangana n’impinduka tubona mu buzima bwacu, tukamenya gusenga amasengesho tugirira umumaro.