Bikwiye kumenyekana ko Uwiteka ari we Mana yonyine!

…..Aravuga ati” Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo uyu munsi bimenyekane ko ariwowe Mana.’’ 1Abami 18:36b

Mu isi habaho ibyo abantu bita imana bakabisenga ndetse bakabiramya, mu bihugu bimwe na bimwe hari naho buri kintu cyose kiba gifite imana yacyo, urugero: imana y’izuba, imana y’imvura, imana itanga urubyaro n’ibindi byinshi, nyamara nubwo izi mana ziriho ntibibuza bene zo guhura n’ibi bibazo.

Hari izigira amaguru zitava aho ziri, izifite amaso zitamenya ibipfa n’ibikira, bifite amatwi ariko ntibyumva uretse nibiri kure yabyo ntibyumva nibibera aho biri, bebe ibi kubyikubita imbere uretse kwikurira akaga k’abasenga ibishushanyo nta kindi.

Hariho Imanna Nyamana, irebera hose icyarimwe, yumva ibyo isabwa n’abana bayo, ikora umuntu wese akamenya ko ari yo yakoze, ntawe bahwanye, iri hejuru y’ibintu byose.

Umunsi umwe umukozi w’Imana Eliya yarabyitegereje abona ukuntu abantu batita ku Mana nyir’ ijuru, Imana yabaremye, Imana irebera hose icyarimwe, abona ukuntu bayisuzugura bagakurikira ibindi bitari Imana agira ifuhe ryinshi.

Arangije atumiza abisirayeli bose ndetse ahamagara n’abahanuzi ba Bayali bageraga kuri 450, arangije asaba ko bashyira ibitambo ku gicaniro hanyuma ko buri wese akabikora ababwirako igitambo umuriro uri buve mu ijuru ugatwikwa Imana ya nyiracyo ariyo iri bube ari yo Mana y’ukuri.

Abahanuzi ba Bayali bumvaga ari ibintu byoroshye nuko barabyemera, Eliya abaha akanya ngo babanze kuko yari yiringiye Imana ye, barabanza, bahamagara imana yabo ngo ize itwike igitambo, barahamagara bararuha biriza umunsi Bayali ntiyakumva bagera naho bikebagura ariko biranga biba iby’ubusa.

Igihe cya Eliya kigeze rero ahamagara abantu bose abasaba kumwegera arangije atunganya igicaniro cy’Uwiteka, ashyiraho igitambo cye ati” Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe nkaba nkoze ibyo byose kubw’ijambo ryawe.”

Imana iramwumvira, umuriro wahise umanuka utwika igitambo kirakongoka, abaraho bose batinya Imana bamenya ko nta yindi Mana yo gusenga atari iyo mu ijuru yaremye ijuru n’isi nibiriho byose.

Ibindi byose abantu bakwitirira Imana nta kamaro, ntacyo byageza ku muntu ubyiringira ariko Imana yacu ni Imana Nyamana, irareba, irakora kandi ikabigaragaza kuyiringira ntako bisa.