Bigiriye inama nziza yo gutumiramo Yesu!

“ Yesu n’abigishwa be nabo bari babutumiwemo” Yohana 2: 2 . “Jesus and his disciples were also invited to the celebration”

Aha ni mu bukwe bwabereye I kana y’I Galilaya, ariko agashya kabereye aha hantu, nuko ngo na Yesu n’abigishwa be nabo bari batumiwe muri ubwo bukwe kandi bakitabira. Sinzi impamvu aba bantu bigiriye iyi nama , wasanga bari bazi akamaro ko gutumira Yesu mu bintu byawe kandi ntumutumire nk’indorerezi, cyangwa nk’umuntu urebera gusa, udafite ijambo rikomeye muri ibyo bintu. Bibiliya itubwira ko ngo na Nyina wa Yesu yari ahari , nuko kuko yari azi ibya Yesu no gukomera kwe, ngo arababwira ngo “ icyo Yesu abategeka cyose bagikore” Imana ishimwe.

Yesu ntabwo ajya yivanga mu bintu batamutumiyemo, ntabuza umuntu uburenganzira bwe ngo amwinjirane amuhe amategeko, ahubwo avuga atuje, yoroheje, wamwemerera mukajyana. Ni kimwe rero no mu buzima busanzwe, ntabwo apfa kuza ngo akwambure imodoka ayitware, ashobora no kwicara inyuma cyangwa ntanayinjiremo, byose bituruka kuri nyirimodoka, niba yamutumiye cyangwa atamutumiye, nicyo yamutumiriye.

Ngo umuntu yari afite inzu y’ibyumba icumi, ariko ngo akagira ikigeragezo gikomeye cy’ukuntu satani yajyaga aza kuyimukubitiramo. Yajyaga kumva akumva umuntu arakomanze ngo yajya gukingura agasanga ni satani , ngo akamukubita umunsi wose hafi kumwica kuko nkuko mubizi ngo nta mahoro y’umunyabyaha niko Uwiteka avuga. Uwo muntu yaje kugirwa inama yuko ngo iyo utumiye Yesu mu buzima bwawe, kandi ntaze nk’indorerezi ukamutumira witeguye no kumwumvira muri byose ,ukamuha imfunguzo ,ukamureka akakwiyoborera ngo aguha amahoro akajya akurwanirira.

Uwo muntu ngo atumira Yesu amuha imfunguzo z’ibyumba bibiri gusa mu byumba icumi yibwirako ubwo Yesu afitemo ibyumba bibiri azajya arinda inzu yose , ariko asanga yaribeshye. Yajyaga kumva akumva satani aragarutse, kandi akaza ajya muri bya byumba Yesu adafitiye imfunguzo, ngo akamukubita umunsi wose, satani yamara kugenda ngo akabaza Yesu ati wankoze ibiki, ko narinziko ubwo naguhaye ibyumba 2 uzajya undinda! Yesu akamubaza ngo “ Itegereze neza, aho wandindishije hari amahoro”

Amaze kubona arembye yafashe umwanzuro ko amuha imfunguzo z’inzu yose, satani ngo aza yidegembya nkuko yamenyereye, agiye kubona abona ni Yesu ngo uje gukingura ,ngo asubira inyuma agwa igihumura.

Nandika aya magambo, nakwifurizaga gutumira Yesu mu buzima bwawe kandi ntaze nk’indorerezi, ahubwo akaza nk’umuntu wemerewe gufata ibyemezo mu buzima bwawe, mutumire mu rushako rwawe, mu guhitamo kwawe kandi witeguye ko nakubuza uzemera no kumwumvira. Humura ni Umwami mwiza, ayobora neza, ategeka neza, aca imanza zitabera kandi ni umunyebambe. Kumuha ikaze , ubimubwiza umunwa n’umutima wose. Ab’I kana y’I Galileya baramutumiye bigenda neza, nawe numutumira ukanamwumvira, ibyawe bizagenda neza.

Ibihe byiza