Bibiliya irakugira inama uko warinda umubiri wawe ibibazo! Pastor Desire Habyarimana

Umubiri umeze neza uhesha Imana icyubahiro n’ ikuzo, kandi ni wo ushobora gukoreshwa neza mu murimo wayo. Imana yasezeranije kudukiza indwara (Zaburi 103:3); ariko yaduhaye n’ ishyingano zo kwita ku buzima bwacu. Hano haratangwa amategeko yoroshye azagufasha kugira ubuzima bwiza.

  1. Rya neza: Ibi ntabwo bisobanuye ko ukeneye kurya byinshi, ahubwo bivuze ko ukeneye kurya indyo yuzuye. Ibiryo bigira intungamubiri zitwa “vitamine”, za ngombwa ngo umuntu akomeze kugira ubuzima bwiza. Niwihata uburyo bumwe bw’ ibiryo, ariko ntubone ibiryo by’andi moko, umubiri wawe uzabura vitamine zimwe na zimwe ingaruka nuko ubuzima bwawe buzahazaharira.
  2. Imyitozo: Kudakora imyitozo bishobora gutuma umuntu abyibuha cyane, kandi ibi ni bibi ku buzima bw’ umuntu. Kubera iyi mpamvu , umuntu akeneye gukora imyitozo. Birumvikana ko umwitozo mwiza ku mubiri ari ugukora imirimo. Ariko niba igihe kinini ukimara ukoresha umutwe, cyangwa niba urangiza umunsi wicaye , ukeneye gukoresha umubiri wawe , ugakora imyitozo ngorora mubiri, cyangwa ugafata akanya ko kugenza amaguru.
  3. Ruhuka bihagije: Gukora cyane byaba gukoresha umutwe umubiri, ntakabuza bizagira ingaruka ku buzima bwawe. Umubiri wawe ukeneye kuruhuka . Yesu ntabwo yavugaga amagambo y’ impfabusa igihe yavugaga ko umunsi w’ ikiruhuko washyiriweho gutuma abantu bagubwe neza (Mariko 2:27). Ku bw’ ibyo , umuntu agomba gukora umubare runaka w’amasaha, hanyuma akabona amasaha hafi umunani yo gusinzira.
  4. Kugira isuku: Ni iby’ igiciro kubona ukuntu mu gitabo cy’Abalewi Imana yashyizeho amategeko asobanutse neza yo kwiyeza mu Bisirayeli. Bagombaga gukaraba kenshi, kumesa imyenda yabo , gusukura amazu yabo, kurya ibiryo byejejwe, no gusukura ahantu bakambikaga amahema yabo. Nubwo imibereho yo mu butayu yari igoye ku ruhande rw’ ubuzima, Abisirayeli bakomeje kugira ubuzima bwiza (Zaburi 105:37). Nta guushidikanya ko buri mu kristo akurikije ariya mabwiriza muri iki gihe, nawe yagira ubuzima bwiza.

Rinda umutekano wawe.

Impanuka zishobora kwangiza umubiri wawe mu buryo bukomeye nuko zigatuma utabasha gukorera umwami. Ku bw’ ibyo rero, ni ngombwa gukora ibishoboka byose ngo tuzirinde. Ubwo rero ukeneye gutera intambwe za ngombwa ngo ubungabunge umutekano wawe mu rugo, mu nzira no mukazi. Abantu bamwe basa n’aho bakundana n’impanuka. Ni ukuvuga ko basa n’aho bahura n’ impanuka nyinshi kurenza abandi bantu. Niba ubona uhura n’ impanuka nyinshi, icyo kibazo kijyane k’ Uwiteka, umusabe kugukiriza ubuzima kuri icyo kibazo.

Irinde akamenyero kabi:

Kubera ko umubiri wacu ari urusengero rw’ Umwuka wera, tugomba kuwufata neza kandi ukezwa. Kuwushyiramo ibintu bizawangiza, bizawukoza isoni, cyangwa bizawurimbura ni ukuwuhumanya. Kandi Imana ihana cyane abahumanya urusengero rwayo (1 Abakorinto 3:17). Iyi niyo mpamvu abizera birinda akamenyero kabi nko kunywa itabi, kunywa ibinyobwa bisindisha, cyangwa gufata ibiyobyabwenge. Mu bihe na bimwe ababyamamaza babigaragaza nk’aho ari akamenyero keza. Ariko rero, ingaruka zabyo zo kurimbura ubuzima ntizibura kwigaragaza.

Iyindi mpamvu yo kwirinda akamenyero kangiza ni uko Kristo ari Umwami wacu cyangwa umutware wacu. Iyo twemereye ako kamenyero kagahabwa intebe, ni uko katubera umwami. Ariko Yesu yasobanuye neza ko nta muntu “ukeza abami babiri” (Matayo 6:24). Imibereho y’ abantu iyo abantu bategekwa n’akamenyero kavuzwe haruguru iteye agahinda!Bashaka kwibohora ariko bagasanga ko batabibashije. Niba uboshywe n’ umwe muri iyi mico mibi uyu ni wo mwanya wo guca ukubiri na wo. Emerera Umwuka wera ayobore ubuzima bwawe. Azagufasha kwigenzura (Abagaratiya 5:23-25). Nawe uzabasha kuvuga nk’ intumwa Paulo ngo: “Sinzategekwa n’ ikintu cyose” (1Abakorinto 6:12)

Kubera ko abizera ari ibisonga by’ imibiri yabo, bagomba no gutegeka ibyifuzo biboneye by’ imibiri yabo. Nitutabitegeka, nabyo bizahinduka akamenyero kabi, nabyo bitubere ubatware. Abizera ntibagomba kuba imbata z’ inda nini (Yesaya 56:11) cangwa ukutamenya kwifata (1 Abakorinto 7:1-5)

Irinde ibyiyumviro byangiza

Bigaragara ko hari ibyiyumviro bimwe byangiza ubuzima bwacu. Urugero, umujinya wangiza imitsi y’ umutwe; guhangayika bizaba ibisebe mu gifu; kandi kugumana inzika no kugundira ibibibizagira ingaruka ku mwijima. Ku by’ ibyo rero, tugomba kwirinda ibyo byiyumviro, hamwe n’ ibindi bisa bityo nk’agahinda cyangwa ubwoba. Ahubwo tugomba kureka Umwuka wera akabyara “imbuto” nyinshi kandi zihishije mu buzima bwacu, ingaruka ni uko tuzagira umubiri ufite ubuzima buhesha Imana icyubahiro.

Pastor Desire Habyarimana

Email: hadesire@yahoo.fr 

www.agakiza.org

tel: 0788422984