Biba Imbuto y’Urukundo!

Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).

Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi.
Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza; ntugategereze abantu ngo bakwiteho. Ahubwo ujye ubaho uhagaze ku ruhande rw’abahesha abandi umugisha, ushakishe abantu bakeneye gukundwa no kwitabwaho.

Ugomba kwibona nk’ukuboko kurambuye kw’Imana ngo guheshe isi yawe umugisha. Imana yabwiye Aburahamu iti: “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha (wo kwaguka gukomeye mu butoni), nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha (utanga ibyiza mu bandi)” (Itangiriro 12:2 – Amplified Bible). Uri imbuto ya Aburahamu, kandi wahamagariwe gukwirakwiza ibyiza mu bandi. Niwiga kwibona utyo, umunezero wawe
n’ibyishimo ntabwo bizashingira ku bandi, ahubwo bizajya bivubuka muri wowe imbere byizane: “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no kwizera” (Abagalatiya 5:22- King James Bible).

Ishimire kugaragariza abandi urukundo nk’urwo wifuza kubona. Nugaragaza urukundo, nawe uzakira urukundo. Bibiliya iravuga iti “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Nubiba imbuto y’urukundo kubwinshi, nta kabuza uzasarura umusaruro w’urukundo mu bandi ku rugero rwinshi. Kandi icyiza muri byo, iyo ubibye urukundo ku bwinshi, ni uko utakira urukundo ruvuye kubo warugaragarije gusa, ahubwo no ku bandi bantu utigeze umenya
mbere.

Isengesho:

Data mwiza, urakoze kugaragariza urukundo rwawe isi yanjye none. Uyu munsi
ndahagarara mu mwanya w’akarusho, nanga gutegerereza urukundo rwanjye n’umwuzuro ku bandi, ahubwo ntanga mu mudendezo urukundo rw’Imana
rwasheshwe mu mutima wanjye, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo:

“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. (Matayo 5:13-16)

Pastor Anita