Bashumba mbafitiye ubutumwa! Pastor Desire

Akenshi abashumba ntibabonera umwanya imiryango yabo bitewe n’ uburyo bita ku mukumbi baragijwe, ariko ijambo ry’Imana rivuga ko udashobora kwita ku muryango we atabasha kuyobora itorero ry’Imana.

Hari ikintu giherutse kunkora ku mutima:

Ejo nakoze isabukuru y’imyaka 9 y’igihe naherewe ubupasiteri. Muri iyo myaka nayoboye abantu barenze 2000; nasezeranije abandi ntibuka umubare; nabwirije ubutumwa bwiza abandi ntibuka umubare..., ariko muri abo bose nta wibutse kunyifuriza isabukuru y’igihe maze ndi umugaragu wabo abyibwirije ahubwo byageze saa sita ntangira gutanga udufoto tw’umunsi wisengerwa ryacu abantu babona kubyibuka.


Umwana wacu wa 2 w’ imyaka 10

Ikintu cyankoze ku mutima ni uko umwana wacu muto w’imyaka 10 yabwiye nyina ati "Bishoboka bite ko papa agira isabukuru nta mpano abantu bamuhaye, nta gateau n’abantu ayoboye uko bangana?"

Amandazi yampayeho impano

Ahita agenda agura amandazi asaba nyina icyo apfunyikamo arakibura ariko aragergeza ashaka ibahasha yandikaho "Joyeux Anniversaire" (Isabukuru nziza). Yavuye mu cyumba cye araza aryama mu buriri bwacu abwira nyina ati "Papa nataha unkangure muhe impano."


Agafoto k’ Isabukuru yohereje akoresheje telephone ya Maman we

Ubwo yari yiherereye akora agafoto muri telephone ya nyina arakanyoherereza ku manywa. Ntashye nasanze aryamye turaryamana mu gitondo azinduka ampa impano.
Numvise binkoze ku mutima kuko n’ubwo nari natinze gutaha nagiye kubwiriza.

Nize ibintu byinshi, numvise nigaye umwanya mpa urugo rwanjye, nibuka ko hari igihe nzasaza abantu bose bazagenda bakansiga kuko ntakibasha kubakorera, ngasigarana n’ umuryango wanjye kandi hari igihe ntabahaga umwanya uhagije ku bw’umurimo nkora unsaba kwita ku mukumbi umwanya munini.

Nasoza ngira nti: "Bashumba, kuyobora umukumbi ni byiza ariko twite no ku miryango yacu."