Bashi na Hevin bahoze ari ibyihebe none bakiriye Yesu

Mu mugi wa Istanbul muri Turikiya niho Bashir Mohammad atuye mu nzu yakiriye mo impunzi z’abakirisitu 22 yaganiriye n’ikinyamakuru New-York Post ababwira uburyo yakiriye Yesu.

Bashir w’imyaka 25 ni umukirisitu buri cyumweru asangira ijambo ry’Imana n’abizera bashya mu ruganiriro iwe. Hashize imyaka 4 avuye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Nosra ukorera ku ruhande rwa Siriya.

Bashir avuga ko Yesu yamuhinduye, ndetse byatangajwe n’umugore we Hevin Rashid wavuze ko imyitwarire ye yahindutse ku buryo bugaragara, kandi ko asigaye anejejwe n’uburyo umugabo we asigaye ameze.

Ikinyamakuru the Guardian gitangaza ko guhinduka abakirisitu ku mpunzi ziva muri Siriya bisanzwe iyo zigeze mu bihugu bituwe n’abakirisitu, ariko Bashir we yahungiye mu gihugu gituwe n’abayisilamu igitangaje n’uburyo yahindutse umukirisitu kandi atarahungiye mu gihugu cy’abakirisitu.

Bashir akomoka muri Siriya yabaye mu nyeshyamba z’abakrude, yakuriye mu muryango w’abayisilamu, intambara itangira muri Siriya yarwanaga ku ruhande rw’inyeshyamba zitavuga rumwe na leta. Ariko yaje kugira ihungabana bitewe n’uburyo yabonaga bicana kandi ari abayisilamu, bituma atangira kugira impungenge kuri iri dini.

Avuga ko yinjiye muri uyu mutwe wa Al Nosra mu mwaka wa 2012, ariko abonye uburyo bicana mu ntambara imaze igihe muri Siriya bituma agira impungenge z’iri dini kuberako yabonaga abisilamu bica bagenzi babo.

Ariko nyuma y’umwaka Bashir n’umugore we Hevin bahungiye Istanbul. Muri 2015 Hevin ararwara cyane Bashir aza kubwira nyirarume Ahmad wari warahungiye muri Canada, wari warakiriye Yesu, amusaba ko yamuha telephone akamusengera kuri telephone afatanya n’abandi basenganaga iwe mu rugo. Nuko bamaze kumusengera arakira.

Bashir ahita atangira gusoma bibiliya ashaka aho abakirisitu basengera aza kubona Eimad Brim umumisiyoneri muri Turikiya ahita yakira Yesu nk’umwami n’umukiza.
Bashir nyuma yo kwakira Yesu hari itandukaniro riri hagati y’imana yasengaga n’Imana asigaye asenga kuko mbere yasengeshwaga n’ubwoba ariko ubu asigaye asengeshwa n’urukundo akunda Imana.

Ubu Bashir ayoboye itsinda risengera iwe mu rugo, amezi 2 mbere yuko avugana n’iki kinyamakuru avuga ko hari uwari umaze kwakira Yesu ku bwe, ayobora amasengesho n’indirimbo nyuma y’amateraniro bagasangira ikawa.

Iyo urebye ubwitonzi bwe n’imbuto Year nabwo wamenya ko ari wawundi wari icyihebe mu myaka yashize.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]