Barcelone: abayisilamu barakangurirwa gushakana n’abanyaesipanye nubwo baba ari abakirisitu kugirango bongere abayisilamu

Ikinyamakuru cyo muri Esipanye La Gaceta cyatangaje ko cyabonye impapuro zimanitse ahamanikwa amatangazo mu gace ka Raval mu mugi wa Barcelone, zihamagarira abagabo b’abayisilamu gushakana n’abagore b’abanyaesipanye hagamijwe kongera umubare w’abayisilamu.

Impapuro bamanitse ahantu henshi muri iki gihugu, ndetse n’ubutumwa bwanyuzijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane facebook, buvuga ko isilamu ikwiye kwiyongera muri aka gace yigeze kugira imbaraga, ariko igeraho iza kuhacika.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2014, bugaragaza ko 56.7% by’abatuye uduce dutandukanye mu mugi wa Barcelone, ari abimukira.

Ishyirahamwe ry’abayisilamu ryabonye ko kwinjira muri uyu mugi byoroshye rihamagarira abayisilamu kuza muri uyu mugi kugirango bashakane n’abakobwa baho hagamijwe kongera umubare w’abayisilamu muri Barclone.

Izi impapuro bamanitse zihamagarira’abiyisilamu gushaka abagore b’abanyaesipanye, batitaye ku myizerere yabo nubwo baba ari abakirisitu ndetse no kubigisha ukwemera kwa isilamu kugirango isilamu ibashe gushing imizi muri Esipanye.

Banditseho ngo “ biremewe ko umugabo w’umuyisilamu ashaka abagore badahuje imyizerere kugirango isilamu ishinge imizi”.

Barangiza bagaragaza ko uku kwishyira hamwe kwabo n’abagore batari abayisilamu bizatuma idini yabo yiyongera kuko abana bazabyara bazabatoza imico n’imyizerere ya Isilamu, bikazatuma isilamu iganza aka gace.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]