Bangladesh: abarenga 20.000 bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza

Bangladesh kuba umukirisitu ni uguhitamo kwemera akarengane. Iki gihugu idini ryemewe muri leta ni isilamu, abakirisitu barakubitwa bagakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, ariko ntabwo bibuza ko ubutumwabwiza bukomeza kwamamara muri iki gihugu.

Bangladesh iza mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane kuko iza ku mwanya wa 26 ku rwego rw’isi. Abakirisitu bari kuri 1% ry’abaturage bose mu gihe abayisilamu ari 88%, ariko abizera bashya batabariwemo. Kuko nyuma yuko abizera bashya bamaze kwiyongera umubare umaze kuzamuka bamaze kugera ku 10% kuko bamaze kugera ku 15.600.000.

Muri 2016 umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro rihuza abakirisitu, abahindu, n’ababudisite muri Bangladesh yatangaje ko imiryango yabo itotezwa ndetse igakorerwa iyicarubozo, ariko ntihaboneke uburyo amashyaka ashyiraho yo gushaka umuti w’iki kibazo.

Sunil Gomes w’imyaka 72 y’amavuko ubwo yari asohotse mu rusengero, agiye mu kazi ke ka buri munsi yarishwe azira ko ari umukirisitu. Hossain Ali nawe yahoze ari umuyisilamu aza kwizera Yesu nk’umwami n’umukiza, aza gutemwa ijosi n’abantu 3 nkuko umuryango w’abakirisitu muri Bangladesh wabitangaje.

Bavuga ko akarengane kagitangira babanje kugirango ni ibikorwa by’ubugome bisanzwe bikorwa n’abagizi ba nabi ariko aho bigeze bimaze gufata indi ntera ku buryo bimaze kuba akarengane gakomeye.

Nibwo bimeze gutya ariko Imana yakoze igitangaza nkuko pasiteri Khaleque wahoze ari umuyisilamu, aza kwakira Yesu none asigaye ari umupasiteri wo mu muhanda yatangaje ko abantu 20.000 bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mu majyaruguru ya Bangladesh mu mezi 12 ashize, kikaba ari ikibazo kibakomereye cyane, kuko abyisilamu babahiga ngo babagirire nabi.

Pasiteri Rafiqul nawe yahoze ari umuyisilamu, nyuma yuko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza iduka rye yacururizagamo yararyambuwe, inzu ye irasenywa.
Umunsi umwe aba Imamu 2 bamufatiye hafi y’umusigiti baramukubita, ndetse n’abana be barakubitwa hafi yo gupfa babasaba ko bihakana Yesu ariko banga kumwihakana.

Nubwo bimeze gutyo Rfiqul ntabwo bimubuza kwamamaza ubutumwabwiza bwa Yesu atitaye ku ngaruka bimugiraho, yagize ati nubwo akarengane karushaho kwiyongera natwe turushaho kongera imbaraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]