Bamuroze kenshi ntayagira icyo aba kubw’imbaraga za Kristo zari muri we-Ubuhamya

Uwo tuvuga hano ni Dogiteri Rebecca Brown, umunyamerikakazi, Imana yatoranyije gukoresha, kubohora ababoshywe na Satani, muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (USA), uvuga ukuntu yagiye asimbuka imitego myinshi yatezwe n’abakozi ba Satani, batumwe na shebuja amuhora umurimo ukomeye yari amaze gukora abohora benshi ingoyi satani yari yarabashyizeho.

Mu gitabo Rebecca Brown yanditse cyitwa “ Il est venu liberer les captives”, twasobanura: “ Yaje kubohora ababoshywe”; Rebecca atubwira imwe muri iyo mitego yasimbutse.

Igihe kimwe Rebecca agikora umurimo w’ubuganga, aho bajyaga basangirira ibyo kurya n’abandi bahuje umurimo, umuforomokazi yaje kwegera Rebecca niko kumubwira ati:” Nsengera Iyo Mana yawe, kuko ari Imana ikomeye.”, Rebecca avuga ko yamubajije impamvu y’icyo cyifuzo, undi niko kumubwira ati:” Twagerageje kukuroga kenshi, ariko twabonye ntacyo ubaye, none njye ndifuza kumenya Iyo Mana usenga”, Hano ndagira ngo mbabwire ko muri Ibyo bitaro Rebecca yakoreragamo, harimo abaganga benshi, basengeraga mw’idini rya Satani, bakaba baragiye bahangana kenshi na Rebecca.Uriya muforomokazi rero yari umwe muri bo.

Si icyo gihe gusa ariko Rebecca yakijijwe n’Imana imigambi mibi y’abanzi.
Undi munsi na none, hari ubwo Rebecca yari atashye ananiwe, agenda agiye gufungura T.V ye ngo abe yiyumvira indirimbo zo kuramya Imana. Akijya gukora kuri T.V, ijwi ngo rihita rimubwira ngo Stop!, Rebecca yibaza ibyo aribyo, nibwo Mwuka yahitaga amubwira kureba inyuma kuri TV aho yasanze bari bateze akabombe, kuburyo iyo akoraho, ake kari karangiye.

Mu bitabo bya Rebecca Brown hagaragaramo uburinzi bukomeye Imana yagiye ishyira ku bantu, uko tuzabona umwanya tuzajya tubibabwira. Ngira ngo muribuka uburyo Abo bakozi ba Satani bateye urugo rw’abakristo aho muri USA, rukaza gutabarwa n’abamalayika b’Uwiteka.

Ibi Bitwereka iki?

Njye bimpamiriza ko rya Jambo ryo mu Baheburayo rivuga ko Yesu uko yari ari ariko ari kandi ariko azahoraho, ari ir’ukuri.

Binyereka ko Ijambo rivugwa kw’iherezo ry’Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Mariko, ko Ibimenyetso bizagendana n’abizera, harimo ko bazavuga mu ndimi nyinshi, barya ku biroze ntibigire icyo bibatwara, ko ari impamo.

Binyibutsa kandi inkuru ya Paulo igihe inzoka y’impiri yamurumaga, ababirebaga bagategereza ko apfa, ariko babonye ntacyo abaye, bavuga ko ari Imana. Imana yacu rero iriho ntaho yagiye, Yesu ariho ntabwo agipfa.

Imana Irahambaye.

MITALI Adolphe.