Bamubajije icyatuma acogora akamera nk’abandi!

Samusoni aramusubiza ati : “ Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk’abandi” Abacamanza 16:7

Mu bisanzwe, nta muntu numwe wifuza gucogora, gucika intege, gusubira inyuma, ahubwo iteka umuntu ahora yifuza kujya imbere haba mu by’Imana ndetse no mu buzima busanzwe.

Samusoni we yabajijwe ikibazo kidasanzwe : ngo ni iki bamukorera ngo acogore amere nk’abandi, kandi yaragishubije!!!!
“Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nkuwenda gupfa, nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “ Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye umunaziri w’Imana uhereye nkiva munda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’abandi” Abacamanza 16: 17

Amaze kuvuga icyatuma aba umupagani akamera nk’abandi, Imana yaramuretse kuko yari atatiye igihango yagiranye nayo, kandi ingaruka zabaye mbi!!

“ Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y’umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo. Maze aramubwira ati wapfa samusoni, abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwirako yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari ataziko Uwiteka yamuretse.” Abacamanza 16:20

Ngo ntiyamenye ko Uwiteka yamuretse!

Kimwe nuko hariho ibintu bituma ugira imbaraga mu gikristo cyawe, hariho n’ibindi ukora, wakora cyangwa wakoze byatumye cyangwa byatuma ucogora ukamera nk’abandi bapagani bose, Uwiteka akakureka, imbaraga z’Imana zikagushiramo, wenda ugasigara wikunkumura gusa nk’umuntu wigeze kumenya uko ubucuti n’Imana bumera cyangwa uko imbaraga z’Imana zameraga!

Bibiliya itubwira ukuntu Balaki yatumiye Balamu inshuro nyinshi, ngo ajye kuvuma abisirayeri , ariko ngo yajya agerayo, Imana ikamutegeka kubahesha umugisha, nuko ngo balamu nk’umuntu wari uzi ibanga ry’imigisha, ngo amenera Balaki ibanga ry’icyo yakora kugirango abisirayeri bacogore bamere nk’abandi:

“Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balamu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugirango barye intonorano kandi basambane” Ibyahishuwe 2:14
Delira abaza Samusoni ati ndakwinginze mbwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva!!!!

Mbese nink’uwambaza ngo nimubwire icyatuma imbaraga z’Imana zinshiramo nkaba umupagani nk’abandi! Ni question bizarre!
Balamu nawe yasobanukiwe ko igihe cyose Abisirayeli bazaba bacyubaha Imana, birinda bakora ibyo gukiranuka, ntaho Balaki azabashoborera, amugira inama yo kuboshya gukora ibyaha , barye inyama zaterekereshejwe ibigirwamana , basambane, Imana ibareke, hanyuma satani abayorere hejuru.

Imana iturengere. Burya imbaraga zacu ziba mu kwirinda ibyaha, mu gusenga, mu gukiranuka, mu kuguma hafi y’Imana, mu kwizera no kugumana ubucuti n’Imana. Iyo tubiretse, niko kumenera ibanga satani kandi ntakindi gikurikiraho Atari ukunogorwamo amaso tugasigara tutakimenya gutandukanya ikiza n’ikibi, turi impumyi mu by’Imana.

Imana itubabarire kandi iduhe imbaraga.
Ibihe byiza