Bakiristo mudahagurutse ngo turwanye icyaha cy’ubusambanyi kitwugarije, ntaho twaba tugana.

Ubusambanyi ni kimwe mu byaha bifite ubukana ndenga kamere muri iyi minsi, cyane ko usanga cyugarije abantu b’ingeri zose, yaba abahuje ibitsina ,urubyiruko, abapfakazi ndetse n’ abubatse ingo, ikibabaje kandi kurushaho ni uko usanga mu gihe tugezemo ubu busambanyi butakirangwa gusa mu batizera Imana ahubwo bimaze kugaragara ko na bamwe mu bakora imirimo y’Imbere mu nzu y’Imana ( Ba pasitoro, padiri n’abandi ) nabo batangiye kwandura uyu muze w’icyaha, Nyamara twibuke ko ubwinshi bw’aba basambanyi budatagatifuza icyo cyaha ngo bireke kwitwa icyaha ndetse cyabasha kurimbuza benshi nk’uko byabaye ku bari batuye Sodomu n’I Gomora.

Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro igice cya 18, ijambo ry’Imana ryerekana ukuntu habonetse gutaka gukomeye kurega Sodomu n’I Gomora ku mana kubera ibyaha byaho, nyamara Aburahamu agatakamba cyane ngo Imana ibabarire abahatuye, nyamara icyaje kubaho kinateye agahinda ni uko abamarayika Imana yohereje ngo bajye kureba ukuri kw’ibibera I Sodomu, abaho babasanganiye bashaka kubasambanya ku ngufu, byerekana ko icyaha cyo gusambana cyari kimaze kubarenga. Nk’uko bigaragara mu gice cya 19:23, bikururiye akaga maze ngo Uwiteka agusha kuri Sodomu na Gomora amazuku n’umuriro bivuye k’Uwiteka mu ijuru. Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya n’abayituyemo bose , n’ibyameze ku butaka.
Mu by’ukuri kandi icyaha cy’ubusambanyi uretse no kuba ari kimwe mu byaha Imana yihanangirije abantu bayo kuva mu isezerano rya kera kuzeza na magingo aya ( kuva 20:14,guteg 5:18,Mat 5:18,,,,,) ni nacyo cyonyine Paulo yavuze ko gikorerwa mu mubiri imbere kandi uyu mubiri ariwo ngingo za Yesu (1 kor 6:15 ), kigira kandi ingaruka mbi twirirwa tubona mu ngo no mu miryango yacu, twavugamo nko gutanya abashakanye bakundanye, amarozi , ubwicanyi bwa hato na hato,inzangano zikomeye n’ibindi.

Iki cyaha cy’ubusambanyi impamvu bikwiye kandi ko twe nk’abamenye ukuri kw’ijambo ry’Imana tukirwanya twivuye inyuma kandi twihereyeho n’uko kitarobanura ngo wowe uri muntu ki mwibuke Umwami Dawidi Umwe mubo Imana yarebye ikavuga ko afite umutima umeze nk’uko ishaka, ntago ibyo byigeze bimurinda gusambanya Batisheba muka Uriya (2 Samweli 11-12), waba uri inde, wahe, utirinze wamera nk’abandi mugihe wambaye umubiri urasabwa imbaraga z’Imana zidasanzwe.

Satani afite ubukana n’uburiganya bukabije cyane, azi neza ko benshi abategera mu busambanyi barangiza bakanga no kwihana ngo batazabaseka cyangwa bakabambura ibyubahiro bari bafite? Nyamara bibaye byaranakugwiririye ukagwa mu cyaha cy’ubusambanyi ibyiza n’uko wakwihana ukatuza akanwa kawe ukareka kubebera, ukareka kwihesha amahoro mu mutima kuko n’ubundi wayihesha wagira gute uracyari umusambanyi nyamara Imbabazi z’Imana ziruta urubanza uramutse wemeye mu gihe gito waba umukiranutsi ugasezera ku kuba umusambanyi.

Biranashoboka ko waba warigeze kujya ugendera muri izo ngeso z’ubusambanyi, Urabe maso ntushukwe n’ubwo buranga, kenshi umuntu akumbura ibyo yariye, akararikira ibyo yabayemo, nta cyabuza Satani kongera kukwereka ibibero by’inkumi niba uri umusore maze ugata umurongo, ubukumi bwawe buracyakenewe hagarara kigabo uteshe, usenge usabe Imana imbaraga zo kurimbura iyo kamere mbi y’ubusambanyi, ibuka aho watsindirwaga n’aho satani yagutegeraga maze uhirinde.

Wowe wirinze kuva cyera uri uwo gushimwa ,nyamara Satani araguhigira ngo nawe agushyire mu rutonde rw’abasambanyi, ariko muvandimwe komera uhagarare kigabo, tumbira umusaraba uzagushoboza, ubusugi bwawe n’ubumanzi bwawe ni icyubahiro kuri wowe kandi ni n’ishimwe ku mana, Komeza ubwo butwari ntuzatatire igihango dore ko tutari n’abacu ngo twigenge kandi rwose humura uzanesha ,Muhaguruke twifate ,dufashe bagenzi bacu kwifata turwanye ubusambanyi twivuye inyuma, twigire ku mateka y’abatubereye akabarore maze twirengere.