Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu!

Kuki Imana igusaba kugandukira umugabo wawe? Muri rusange, iyo Imana igusabye kugandukira umugabo wawe ni uko iba izi yuko kuganduka bitari muri kamere yawe. Ni cyo gituma umugore ashakisha uko yaca bugufi iyo umugabo amusabye kugira icyo akora.

Igihe kimwe twitegura kujya mu gitanda, umugabo wanjye yarambwiye ati «Zimya itara nasize ryaka!» Nyamara jyewe nishe amatwi, kuko ntashakaga gukora ibyo ambwiye. Ku bwanjye byari itegeko ngomba kumvira. Numvaga nshaka ko ambwira byibura ati «Mukundwa, ndakwinginze niba bishoboka zimya itara.»

abagabo benshi bakunze gutegeka, biba muri kamere yabo, mu gihe abagore baba babategerejeho amagambo yuje ubugwaneza. Ni cyo gituma abagore bigomeka, kuko baba biteguye guhabwa amategeko nk’ayo mu gisirikare.

Kutagandukira umugabo ni icyaha, kuko Imana mu ijambo ryayo isaba umugore kugandukira umugabo we nk’uko tubisoma mu Befeso 5: 22 ngo “Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu.”

Abagore batabasha guca bugufi ngo baganduke, ndabasabira ngo Imana ibahe guca bugufi no kumvira nk’uko Imana ibibategeka.

Dominique Dumond