Babyeyi mufite inshingano zo kwita ku bana banyu

«Umwuga wanjye untera kwita ku babyeyi by’umwihariko mbabwira ku nshingano bafite ku burezi bw’abana mu miryango yabo mbafasha mu buryo bakita kuri abo bana». Aya magambo yavuzwe na Titi Alerte. Ariko iyo witegereje neza, wumva ndetse ubona kwinuba no kugaragaza umubabaro kw’abana bamwe na bamwe. Ibyo bigatera umuntu kwibaza ngo kuki bibaho?

Igisubizo nta kindi ni uko ababyeyi babo baba batarujuje inshigano zabo ku bana babo.

Nyuma yo kubona ko hari ibibazo biterwa no kutuzuza inshingano zimwe na zimwe ku babyeyi, hari ibyo ababyeyi bakora ngo bihinduke by‘umwihariko ababyeyi b’Abakirisitu. Ikintu cy’ingenzi ukwiriye kumenya ni uko umuryango wawe wihariye ni ukuvuga ko utandukanye n’abandi bitewe n’abantu bawugize.

Izi ni zimwe mu nshingano umubyeyi akwiriye kumenya ko afite ku bana no ku muryango we:

1. Inshingano yo kubabazwa n’imyitwarire mibi y’umwana.
2. Inshingano yo kugira ibyiyumviro bibi cyangwa byiza ku mwana kandi ukabyereka umwana mu buryo bwiza; urugero ni ukubwira umwana ngo ndakajwe n’uko wakoze iri kosa cyangwa ndagukunda uri umwana mwiza bitewe n’ikintu kiza yakoze.
3. Inshingano yo kubana neza kw’abashakanye kugirango bahe urugero rwiza abana kuko ikintu icyo ari cyo cyose cyakorerwa mu rugo abana bashobora kucyigana cyaba ari cyiza cyangwa kibi.
4. Inshingano yo kugira inama zihagije abana ku bijyanye n’uburere bw’abana.
5. Inshingano yo gusaba imbabazi abana igihe ubakoreye ikosa kandi
nawe ukazibaha igihe bazigusabye.
6. Inshingano yo gukunda abana kandi ugakora uko ushoboye kose ngo babeho neza.
7. Inshingano yo gukurikirana imyigire y’abana igihe cyose ntutegereze
ko habaho ikibazo ngo ubone kuyikurikirana.
8. Inshingano yo kwita ku buzima bw’umwana bwaba ubw’ibitekerezo, umwuka n’ibindi.
9. Inshingano yo kuba uwo uri we ntiwifate uko utari mu kwita ku
nshingano zawe kandi ntawe ubangamira.
10. Inshingano yo kwiga ibyiza ukabisimbuza ibibi mu gihe ibyo waba
ukora ntacyo byaba bikugezaho haba mu buryo bw’umwuka cyangwa
bw’umubiri.

Babyeyi mufite izindi nshingano zo gusabira no kuririra abana banyu
mubansengera ngo Imana ibafashe kandi ibyo mutabasha gukora mu
bushobozi bwa kimuntu ibibashoboze, mugomba kuyisaba ubufasha kuko ari
umurezi uruta abarezi bose.

ISUGI Gloriose/agakiza.org