Azasanganya imitima y’abana n’iya ba se ngo atarimbuza isi umuvumo!

“Uwo niwe uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se , kugirango ntazaza nkarimbuza isi umuvumo .” Malaki 3:24 / Malaki 4:6
“He will turn the hearts of the parents to their children, and the hearts of the children to their parents; or else I will come and strike the land with total destruction."Malachi 4:6 NIV

Imana itugirire neza. Ijambo umuvumo ni ikintu kibi kandi umuntu wese yakwirinda kuko kigira ingaruka mbi, haba muri iki gihe ndetse no mu kizaza.
Reka nivugire ku guhura kw’imitima y’abana na base, cyangwa se kuguhura kw’imitima y’abana n’ababyeyi nka condition yo kugirango Imana itarimbuza isi umuvumo. Imana idusobanurire.

Hari umwigisha uherutse kutwigisha ngo ababyeyi b’iki gihe turi abasifuzi kuruta uko twaba abatoza! Umusifuzi ngo asifura amakosa mu kibuga, naho umutoza, ahora hafi y’abakinnyi abereka uko ibintu bikorwa, akosora utabikoze neza kugeza aho azabimenyera! Imana idusure

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu benshi bagiye bavamo ibyihebe, ibirara, abanywarumogi , abicanyi kabuhariwe n’abandi ari abantu bagiye bavuka mu miryango nakwita mibi, itarigeze igira umwanya yaba yabigambiriye cyangwa itarabigambiriye yo kwegerana n’abana bayivukamo ngo bayihe iby’ingenzi byazabafasha gukurana ubumuntu!

Mu biganiro nagiye ngirana n’abana cyangwa amatsinda y’abana atandukanye, byaragaragaye ko hari umworera ( distance) munini hagati y’abana n’ababyeyi. Akenshi bikaba biterwa nuko akenshi ababyeyi twibwirako abana ntacyo bazi, badatekereza, ko icyo bakeneye gusa ari ibyo kurya n’imyambaro, ko iyo byabonetse ntakindi bagomba gukenera n’ibindi……..
Ni ingo nkeya nagiye numva ko ababyeyi bategura inama z’umuryango aho baganira n’abana ku bintu bireba urugo…

Igihe kimwe nagiye mu mahugurwa y’abana bari hagati y’imyaka 12-18, umwigisha ababaza ibintu byaba byarababaje mu buzima, ntangazwa no kumva umwana avuga ngo yababajwe nukuntu ababyeyi be bagurishije isambu( umurima) batamubwiye!
Muri iki kinyejana kihuta cyane, harimo kuza ibintu byinshi bitandukanya abana n’ababyeyi, buri wese akaba nyamwigendaho kandi bigatangira kuva umwana akivuka cyangwa se bakinamutwite!

Naratangaye bambwiye ko mu bihugu biteye imbere, agahinja karara mu cyumba cyako konyine ngo bakajya bagakurikiranira kuri system bakoresheje baby monitor . Nabajije umunyamahanga umwe impamvu yabyo arambwira ngo ni ukugirango bamwigishe kwirwanaho kuva akivuka! Uko umwana agenda akura bya bintu birakomeza . Mbese nta mwanya dufite pe w’abana kandi kubura kwacu nibyo nyirabayazana y’ibyaha byinshi abana bakora. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo: “ umwana apfa mu iterura”, ngo : “ Igiti kigororwa kikiri gito”…

Igihe kimwe abana banjye bajyaga bakunda kujya gusura abavandimwe banjye bagatindayo, najya mbahamagara nti ese muzagaruka ryari mu rugo, bakansubiza ngo nimbona umwana nzabatumeho baze! Icyo gihe nkababara ariko naje gusobanukirwa icyo babaga bashatse kuvuga.
Uwo niwe uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se , kugirango ntazaza nkarimbuza isi umuvumo

Hari umwanditsi wanditse ngo igihe umara ukora ikintu nicyo kigaragaza urukundo cyangwa agaciro ugihaye! Sinshatse kuvuga ngo abantu bareke gukora, ahubwo muri gahunda yawe shyiramo nagahunda y’abana niba waragize umugisha Imana ikabaguha.

Uziko hari nabafite umwanya ariko bataziko kuganira n’abana ukabatega amatwi ari ngombwa! Niba hari ikintu gishimisha mu buzima ni ugutega abana amatwi kandi ukabaha uburenganzira bwo kukwiyumvamo nk’umubyeyi, nk’inshuti bakakubwira ibyo batekereza kuko ninaho uhera umenya icyo ukwiriye kubakorera ngo ubafashe gutegura ejo hazaza habo heza.
Naratangaye banyigishije ko mu bintu Imana izambaza, izambaza n’uko nitaye ku bana yampaye.

Ndangije nkwifuriza kugarura umutima wawe ku rugo rwawe no ku bana bawe. Hari abakeka ko Imana izababaza amasaha batinze mu rusengero n’ahandi ariko ntibibukeko izanatubaza ukuntu tutashoboye kwita ku biremwa by’Imana yadushyize mu biganza kandi kutabikora bikaba bitumye ibyaha byiyongera ndetse bikanazanira isi umuvumo.
Imana itwigishe
Alice