Ayo magambo mwatura!

‘’Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.’’Imigani 18:21

Mu bintu nasanze bigora mu buzima, ni ukuvuga amagambo akwiriye mu gihe cyayo!

Ni ayahe magambo musohora mu kanwa kanyu iyo ibintu byagoranye ? Muri Bibiliya, Yakobo agereranya ururimi rwacu n’ingashya ntoya. Nubwo ari ruto cyane, rushobora kuyobora umubiri wose . Mbese ukuntu rugoye kugenga ! Mbese ukuntu bigora kumenya guhitamo amagambo meze aho kuvuga ibyo utabanje gutekereza !

Birasaba kwitonda cyane kugira ngo umuntu abashe kuvuga ibintu bizima mu bihe byo kugeragezwa, muri cya gihe ubona ibintu byose byacitse. Ariko ababasha kuganza ururimi rwabo ni nabo bashobora kuyobora neza ubuzima bwabo.

Ni ayahe magambo musohora mu kanwa iyo byakomeye ?Hari ubwo mwatura amagambo meza yuzuye kwizera, cyangwa mwemera gutegekwa n’amarangamutima mabi aturuka mu mutima imbere akigaragariza mu magambo asenya ?

Iyi nyandiko nto nibakangurire kwita cyane ku magambo yanyu. Ibyo muvuga n’uburyo mwitwara mu gihe ibintu bikomeye, ni byo bigaragaza abo muribo n’urugezo muriho mu mwuka, kuruta kuba mu rusengero igihe kinini.

IMPUGURO Y’UYU MUSI

Mwite ku rurimi rwanyu n’amagambo mwatura. Mwibuke ko ariyo bikoresho byubaka ubuzima bwanyu.

Joyce Meyer