Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi!

Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi! Gutegeka kwa kabiri 4:4

Kwifatanya n’Imana ni ukuba mu itsinda rimwe nayo. Mukemeranwa uko muzagenda, mukemeranwa ku mirongo ngenderwaho, ahasigaye buri wese akarahirira kutazatatira igihango cyangwa kuzabyitwaramo neza. Icyo nzi neza ntashidikanya nuko Imana yacu yo itaguhemukira cyangwa ngo yice gahunda mwagiranye,. Umuntu yakwinanirwa ku giti cye ariko kwifatanya n’Uwiteka ni ibintu bikomeye cyane.
Umuririmbyi umwe yararirimbye ngo “ Kugenda nawe Yesu, Kugendana nawe,

Kugendana nawe Yesu ni amahirwe! Imana ishimwe.

Hari ibyiza byo kwifatanya n’Imana.

Mu rugendo rw’abisirayeri , abatarifatanije n’Imana ngo bari barifatanije n’ikigirwamana baali kandi nabo igihembo cyabo cyabaye icy’uko Imana yabarimbuye ikabakura mu bwoko bw’abisirayeri. Imana idusure

Ariko ngo abifatanije n’Uwiteka Imana nubwo banyuze mu bikomeye ariko Imana yagiye ibanambaho, ibahagararaho! Imana ishimwe. Imana ngo rimwe yihinduraga inkingi y’umuriro, ubundi ikaba igicu, ubundi ngo ikareba ababisha babo nabi, kubareba nabi gusa bigatuma ngo amagare yabo akururuka bibaruhije, ibintu bigakomera! Ni igitangaza

“Mbese hari ishyanga rikomeye rifite Imana iriba hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi iyo tuyiyambaje” Gutegeka kwa kabiri 4: 7

Ngo umuntu n’Imana iyo bari kumwe bifatanije, umuntu arabura hakajya haboneka Imana mu mwanya we . Imana idusobanurire “ Ariko nunyumvira by’ukuri , ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe. Kuva 23:22

Ni igitangaza. Tekereza Imana yabaye umwanzi w’abanzi bawe, ikaba umubisha w’ababisha bawe. Sinzi niba ugira abakwanga… ariko iyo wifatanije n’Imana, ubwo uwihaye kukwanga aba yikozeho kuko aba ashoje urugamba n’Imana. N’ibintu bikomeye cyane. Ngo izaba umwanzi w’abanzi bawe!!!

“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu”. Kuva 23:27 Iyo utifatanije n’Imana, intambara yakakurwaniriye uzirwana wenyine, iyo mwifatanije, ibibarwanya bibarwaniriza hamwe.

Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi!
Ndi wowe nakwifatanya n’Uwiteka Imana kukgirango andwanirire mu bihe bikomeye ndimo kunyuramo. Nkurikije ukuntu ngo satani azerera nk’intare ashaka uwo yaconcomera, nahisemo kwifatanya n’Uwiteka kugirango ambere ubuhungiro ndetse n’Umutabazi ku munsi w’amakuba n’ibyago.

Ntakindi nsabwa uretse kumwumvira kuko atagendana n’umuntu udashaka kumva.
Ibihe byiza
Alice