Ariko jyeweho siko nabigenje kuko nubahaga Imana

“ Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya, bibaka ibyo kurya na vino, udashyizeho shekeli z’ifeza mirongo ine ndetse n’abagaragu babo batwaza rubanda igitugu . ariko jyeweho siko nabigenje kuko nubahaga Imana. Ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike….” Nehemiya 5: 15

Imana ishimwe cyane. Ubu ni ubuhamya bw’umugabo witwa Nehemiya wubahaga Imana. Muri iki gihe Nehemiya yari yarahawe ubutware ngo abe igisonga cy’umwami mu gihugu cy’U buyuda, ahageze, ngo yasanze ibisonga byamubanjirije hari ukundi kuntu byari bibayeho, ariko we ahageze agira ihishurirwa. Imana ishimwe. Yibuka identity ye , yibuka ko yubaha Imana , yibuka ko ari umuntu w’Imana bituma hari ibintu bimwe na bimwe adakora. Imana ishimwe.

Kwibuka ko yubaha Imana byatumye adakora nk’ibyo abandi batubaha Imana bakora. Imana ishimwe.

Si ikintu cyoroshye kuba abandi bantu bakora ikintu, wehoho ukabona ko kidakwiriye umuntu wubaha Imana. Akenshi abantu bazabona ko ari ukwishyira hejuru, ko wibwira ko ari wowe ukiranuka wenyine, ko witiranya ibyaha n’ibitaribyo.

Imana yigeze kunyigishiriza kuri ruriya rugero rwa Moridekayi, inyigisha ko kuba abantu bose bakora ikintu cyangwa bacyemera bitavuga ko ari cyiza cyangwa se ko Imana nayo icyemera. Imana idusure

“ Abagaragu b’umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ariko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye.. Bukeye abagaragu b’umwami bari ku irembo ry’ibwami babaza Moridekayi bati: “ Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry’umwami?”

Bakomeza kumuhata uko bukeye , atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi kuko yari yireguje ko ari Umuyuda” Esiteri 3;3-4
“ Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo ntibuzabarwa mu mahanga” Kubara 23:9
Abantu b’Imana Bibiliya ibita ubwoko butura ukwabwo kandi koko urebye uko babaho bitandukanye n’abantu batubaha Imana.

Hari ibintu byinshi uzasanga abantu bakora ariko wowe muntu w’Imana nujya kubikora umutima ukubite kubera indahiro wagiranye n’Imana.
Hari uko abacuruzi batubaha Imana bakora, babigenza, ariko wowe kuko witiriwe izina ry’Imana ukaba utemerewe kubikora

Hari uko abantu bashinzwe umutekano batubaha Imana babayeho ariko wehoho muntu w’Imana ukaba utabyemerewe.

Hari uko Umuyobozi (igisonga cy’umwami) utubaha Imana abaho, hari ibyo asa nkaho yemerewe ariko wowe kuko wubaha Imana ukaba utabyemerewe.
Reka dusoze dusaba Imana ihishurirwa, kuko ngo ahatari uguhishurirwa abantu bigira ibyigenge.

Mana mpishurira uko nkwiriye kwitwara nk’umuntu wubaha Imana
Imana ibasobanurire