Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye!

But as for me, how good it is to be near God!
“ Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro” Zaburi 73:28

Ikinyuranyo cyo kwegera Imana ni Ukuyihunga. Hari abantu Bibiliya ijya itubwira bagerageje guhunga Imana ,cyangwa kuyihisha, cyangwa kuyijya kure, ariko basanga ntaho umuntu yayihungira, ntaho yayihisha. Uyu mwanditsi we nyuma yo kuzengurutsa ibitekerezo byeeee ngo asanga icyiza aruko yakwegera Imana.

Yabanje kugira igihe abona ko abantu batizera Imana ngo aribo babayeho neza, baguwe neza, atangira ngo no kwibwirako ntacyo byamumariye kuba yaramaze igihe kinini yubaha Imana. Igihe kimwe Imana imusobanurira amaherezo y’abantu bubaha Imana n’ay’abatayubaha. Amaze kubyumva neza asoza avuga ati “Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye”

Uwitwa Yona ngo Imana yamutumye kujya kuburira umurwa witwa Ninewe ngo arabyanga. Yatekerezaga ko niyigira mu bwato hasi, akigira I Tarushishi, ngo azaba ahunze Imana, ariko aho naho Imana yarahamusanze arinabwo bamujugunyaga mu Nyanja , Imana ikohereza urufi rukamumira , rukamuruka, kugeza aho byanze bikunze azasohoza umugambi w’Imana. Yona 1---

Adamu na Eve ngo bamaze gukora gukora icyaha, ngo bumvise Imana ije kubasura nkuko yari isanzwe ibasura, ngo bahitamo kwihisha hagati y’ibiti byo mu ngobyi ya Edeni. Imana ihamagara Adamu ngo “ uri he?” ati numvise imirindi yawe ntinyishwa nuko nambaye ubusa , ndihisha” Itangiriro3:10

Luka 15:11 hatubwira inkuru z’umwana w’ikirara ngo wahisemo kuva kwa Se aho yari afite byose bimuhagije, ngo ahitamo kwigira kuba ikirara, kugeza aho ubuzima bwabaye bubi cyane ngo akigira inama nziza yo kugaruka kwa se, kandi ngo agarutse se , yamwakiranye ubuntu nimbabazi nyinshi,nkaho nta nikibi yakoze.
“Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye”

Hari igihe umuntu ahura n’ibikomeye, akigira inama mbi yo guhunga Imana, kuyanga, kuyituka, kuyivuga nabi… Mperutse kumva umuhanzi, aririmba mu ruhame, aho abantu benshi bari bateraniye, avuga ngo ukuntu Imana ari mbi, itumva, idatabara, ititaye ku mibabaro y’abantu, akarangiza avuga ngo ibyo abigaya Imana ngo nayibona azabiyibaza…. Yirengagije ko Imana ari souverrain, sinzi niba n’ubwiza bwayo bwatuma atinyuka no kuyireba mu maso ngo yivugishe ibyo….

Njye, banyigishije ko uburyo bwiza bwo guhunga Imana, ari ukuyihungiraho. Sinzi niba hari uwari wabona umwana, umubyeyi we arimo kumuhana, we akajya arwana amugarukaho amufata imyenda!
Hari abagabo b’abanyabwenge Meshaki, Saduraka na Abedenego bageze mu bikomeye babakangisha ko bagiye gupfa ariko bavuga amagambo akomeye “ Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze “ Daniel 3: 17-18

Yobu nawe ati naho yanyica, napfa nkiyizera.

Nshuti ,Muvandimwe nta mpamvu nimwe yagombye kugukura mu buntu bw’Imana kuko nta kiza nko kwegera Imana no kuyihungiraho kuko guhungira k”uwiteka bigira umumaro kuruta guhungira ku bakomeye. Naho waba waguye mu byaha, hari abahita bagenda burundu ,bati nubundi nacumuye, ariko ahubwo wagombye guhita wegera Imana uti naracumuye mbabarira.
Yesu adusure