Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho.

“Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,nzareba Imana mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, amaso yanjye azayitegereza si ayundi. Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi”. Yobu 19:25-27

Iki nicyo bita kubona Imana uri mu bigeragezo kandi iri ni ijambo ry’ibyiringiro kandi nta handi byava atari ku Mana. “Jye ubwanjye nzi” ni ijambo ririmo guhamya neza udashidikanya ko ibyo uvuga ubizi kandi ubyizeye.

Aya magambo yavuzwe na Yobu nyuma yo kubonabona niko nabyita, ibyitwa ibyishingikirizo byamaze kuvaho, abana bose bapfuye kandi bapfiriye rimwe, amatungo yose yapfuye, inshuti zamushizeho n’umugore we arimo kumubwira ngo niyihakane Imana maze yipfire! Imana itugirire neza. Ari hagati muri uwo muriro w’ibigeragezo, yibuka ko afite Umucunguzi kandi ko kugihe cyagenwe azamurengera.
“ Amarira yanjye niyo yambereye nk’ibyo kurya ku manywa na nijoro, kandi bahora bambaza umunsi ukira bati : “ Imana yawe iri hehe?” Zaburi 42: 4

Hari igihe kigera umuntu akaba ari mu kigeragezo kimwe kigaragarira n’abandi bose, hamwe banatinyuka bakakubaza niba Imana wasenze cyangwa usenga yumva cyangwa se ikwitayeho! Hamwe bakubaza icyo gusenga kwawe n’ibyo wigomwe kubera Imana ahari hari agaciro bifite, ariko uyu munsi ndakugira inama y’icyo uzajya ubasubiza: “Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi ( azangirira neza). Imana ishimwe.

Ariko uzi kuba abantu bagaya Imana yawe nawe ukabafasha, ngo nibyo koko Imana yawe ntikwitayeho.

Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata n’umugore uri ku nda ? Mika 4:9.
Kuba umuntu arimo kunyura mu bihe bikomeye, ntibisobanura ko Imana itamwitayeho, ntibisobanura ko Imana yakoreye idafite amaboko , ahubwo haba hari impamvu. Ntekereza ko Imana ijya kugerageza Yobu itabanje kumusaba uburenganzira, nta nubwo yamuganirije ku mpamvu z’ibibazo arimo kunyuramo ( Nkuko mubizi yageragejwe Imana igirango yereke satani ko Yobu akiranuka haba mu gihe cyiza ndetse no mu gihe kibi ).

Ikindi mu buzima busanzwe iyo umuntu yihebye arapfa, haba mu mubiri cyangwa mu mwuka, ariko iyo urwana uhaguruka, ubwira umutima wawe n’abantu ko ufite Imana kandi ko izakugirira neza, havamo imbaraga zo kunesha ndetse no kubaho igihe kirekire.

“Hari umuntu watwigishije igitekerezo cy’ibikeri bibiri ngo byaguye mu mata, kimwe ngo cyahise kibwira ko byarangiye kigiye gupfa, kandi koko ngo cyahise kibira kirapfa. Igikeri cya kabiri cyo ngo cyaravuze kiti nubwo napfa ariko ndapfa nanagerageje kuvamo, n’ibyiringiro byinshi kirashya amaguru kenshi kugeza aho ya mata yaje kuvura ahinduka amavuta maze kiyahagarara hejuru ngo kiranayisiga”. Imana ishimwe

Humura haracyari ibyiringiro ko iyo igiti gitemwe gishobora kwongera gushibuka, kandi Imana twakoreye humura ntiyaryama kuko twashira.
Atura ibyiringiro byawe nubwo uri mu buhe bikomeye.
Yesu aduhane umugisha