Apotre Serukiza Sosthene agiye kumurika igitabo gikubiyemo inzitizi 4 z’ububyutse

Umushumba mukuru w’itorero Guerisons des Ames Intumwa Serukiza Sosthene ari mu myiteguro yo kumurika igitabo gikubiyemo ubutumwa bumenyesha abakristo n’abandi bose inzitizi enye (4) z’ububyutse.

Iki gikorwa giteganyijwe mu gitaramo kizabera ku Gisozi aho itorero Apotre Sosthene asanzwe ayobora ribarizwa ahazwi ku izina rya Gakinjiro ka Gisozi, kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016, kikazatangira sa cyenda kugeza sa moya n’gice z’umugoroba (15h00-19h30).


Apotre Sosthene Serukiza agiye kumurika igitabo gisobanura inzitizi 4 z’ububyutse
Apotre Sosthene akunze kugaragaza yewe no mu nyigisho ze akangurira abantu kuba mu bihe by’ububyutse. Kuva yagera mu Rwanda yakunze guhamagarira abashumba b’amatorero kwishyira hamwe ngo harebwe uko byabyara ububyutse. Serukiza avuga ko yifuje kumenyesha itorero inzitizi enye z’ububyutse abinyujije mu gitaba yanditse.

Uretse Apotre Sosthene, iki gitaramo kizanitabirwa na bamwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse n’amatsinda y’abaririmbyi bose bazamufasha mu buryo bwo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo. Muri aba harimo Patient Bizimana, Pst. Paul Sunzu naho amatsinda akaba ari Korari Musingi, El Shadai hamwe n’itsinda rigizwe n’abana ba Apotre Serukiza nabo bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera gukundwa biturutse ku mpano yo kuririmba bagaragaza.

Muri ki gitaramo kandi hazaba harimo n’umukozi w’Imana Canon Antoine Rutayisire usanzwe ubarizwa mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda.


Canon Antoine Rutayisire azitabira iki gitaramo
Apotre Serukiza Sosthene ni umushumba w’itorero Guerison des Ames yanatangirije mu gihugu cy’u Burundi akaba n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ariko akaba yaramenyekanye cyane cyane mu ndirimbo benshi bamenye nk’ibisirimba, aho afatwa nk’uwashyize ahagaragara bwa mbere izi ndirimbo.

Innocent Kubwimana@Agakiza.org