Apotre Masasu asanga kwihana nyakuri kwarabaye ingume mu nsengero

Umushumba w’itorero ry’Isanamitima ‘Restoration Church’ Apotre Masasu Joshua asanga igikorwa cyo kwihana kimaze kuba ingume mu nzengero hirya no hino, imwe mu mpamvu zituma ubwiyongere bw’amatorero butajyana n’igabanuka ry’ibyaha.
Apotre Masasu avuga ko kuba kwihana kwa benshi gusigaye kumeze nk’umuhango bituma nta mpinduka zifatika zigaragara.

Abicishije mu nyigisho ye, Masasu yavuze ko Ijambo“Kwihana” ribuze mu rusengero.

Ati: “Muri iyi minsi duhamagara abantu ngo baze kwihana imbere mu rusengero bakaza bafite amafiyeri, bikoze mu mufuka, bisekera ariko nyamara ibyo si byo kurokoka cyangwa kwihana nyakuri ahubwo ibyo ni ikinamico.”

Ati ‘’mbese wari wabona umugore ubyara aseka? Kubyara biravuna kandi nta wubyara aseka impamvu nyamukuru rero ibyaha bidashira mu rusengero ni uko abantu batihana by’ukuri ahubwo kwihana basigaye barabigize nk’imikino cyangwa se ibintu byoroshye cyane.’’

Intumwa Masasu ikomeza ivuga ko kwihana ni ukwemera ko uri mubi ibyo kumva ko uri imfura ukabishyira ku ruhande, ukamenekera imbere y’Imana. Ati ‘’ burya imfura ni Yesu gusa, ni we mugabo wera gusa.’’

Masasu asanga umuntu ujya kwihana yakagombye kubikorana amarira menshi yo kwicuza atari amwe y’abagabo atemba ajyamu nda cyangwa ay’ingona, nyuma amaraso ya Yesu akabona kumweza noneho akavuka bwa kabiri agahabwa Umwuka Wera.

Ati ‘’Iyo bitagenze bityo usanga nta tandukaniro rigaragara mu buzima bw’umukristo mbere yo gukizwa na nyuma yahoo, kuko hataba harabayeho kumeneka no guhindurwa n’Umwuka Wera.’’

Yifashishije ubuhamya bwe, Masasu asobanura impinduka Yesu yazanye mu buzima bwe, ati ‘’Nari karateka (umuntu ukina karate), mfite umukandara w’umukara na dan ya kabiri (Ceinture noire deuxieme dan), ndi Ingeniyeri, ntera umugeri ukitaba ngatera igikonjo kikajyamo ariko Yesu anyereka ko ndi imbwa rubebe maze ndihana, icyo gihe nari ndi ahantu mu musarane wo muri bar ndarira bikomeye kuva ubwo ndarokoka.”

Ati ‘’kera abantu barihanaga bya vrai ati ariko muri iyi minsi kwihana abantu barabikinisha babigize nk’ikinamico ndetse n’insengero bazigira nka za Restaurant, umuntu agasomana, undi agasambana, undi akikinisha, undi agakuramo inda akumva ni ibisanzwe ati ndajya kwihana, kwihana udashaka kureka ni ikinamico nta kwihana kurimo.’’

Ati ‘’icyaha kiraryoha ariko amaherezo yacyo ararura, nyamara agakiza kararura ariko amaherezo yako araryoha, ni ngombwa rero ko uhitamo akaryoshye karura cyangwa akarura karyoshye kuko umusaraba urarura ariko ukavamo kuzamurwa no kuzabona ijuru, ariko icyaha kiraryoha ariko amaherezo yacyo akaba urupfu.’’

Ati Kwihana rero burya ni mu mutima, ati burya ibyaha umuntu asubiramo ni uko aba atarabyatuye neza ngo abyihane bimubabaje. Ati niba hatabayeho kwihana rero nta n’impano n’imbaraga z’umwuka wera mu nsengero bizagaragara ahubwo abantu bahora mu bapfumu bashaka ubuhanuzi kuko baba batarahinduwe n’ijambo ry’Imana.’’
Muri iki gihe benshi bashingiye ku ijambo ry’Imana, bavuga ko kumenya ukijijwe n’udakijijwe bisigaye bigoye, bitewe n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bakozi b’Imana. Kuba amatorero yiyongera ariko ibyaha bikarushaho gukaza umurego byaba biterwa n’iki uyu mukozi w’Imana avuga cyo kwihana kudakora ku mitima, ari nayo mpamvu impinduka za benshi zikemangwa.