Andika uti: “Uhereye none hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami wacu”

Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “ Andika uti: “ Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu”. Umwuka nawe aravuga ati “ Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye”. Ibyahishuwe 14: 13
Haleluyaa. Imana ishimwe cyane. Aya amagambo yanditswe na Yohana, ubwo yari ku kirwa cy’ ipatimo, nuko Yesu akahamusanga akamuhishurira ibyendaga kuzabaho.

Mu buzima busanzwe dutinya gupfa, kuko biteye ubwoba ndetse akenshi n’inzira binyuramo kugirango bibeho akenshi iba igoye , ariko byanze bikunze, umuntu agira igihe cyo kubaho n’igihe cyo gupfa, kandi ni ibya buri wese. Ikigeretse kuri ibi, nuko urupfu rutungurana.
Nubwo nemera ijana ku ijana ko Imana ijya iteguza abantu bayo, ariko ntibabwira umunsi n’isaha. Hari ingero nyinshi muri bibiliya zemeza ibi:
“Uwiteka abwira Mose ati: “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi”. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry’ibonaniro, mbone kumwihanangiriza” Gutegeka kwa kabiri 31:14

“Kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba nk’uko Umwami wacu Yesu yamenyesheje. Ariko nzajya ngira umwete kugirango nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose’. 2 Petero 1:14
Iyo nsomye amagambo nkaya , mpita nanjye nisabira Imana ngo ubwo itarobanura ku butoni nanjye izanteguze maze nshyire ibintu ku murongo! Amen nubwo nzi neza ko nk’umukristo nagombye guhora niteguye.

Bibiliya iratangaje, hari amagambo nasomye numva ni ubwa mbere nyabonye
“ Urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka” (Precious in the sight of the Lord is the death of His saints/ Elle a un prix aux yeux de l”Eternernel , la mort de ceux qui l’aiment) . Zaburi 116:15

Ibaze nawe nubwo wajyaga utinya gupfa, ngo urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso ye, mbese Imana ibireba mu buryo butandukanye nubwo tubirebamo! Imana Yo ngo iba igize umugisha wo kugusarura utishwe n’ibyaha! Yesu adutabare ni ukuri!
Iyi rero niyo mpamvu Yohana yategetswe kwandika ariya magambo ngo: Uhereye none hahirwa abapfa bapfiriye Mu Mwami Yesu.
Wari uzi neza ko n’abaganga bazi gutandukanya umuntu upfiriye mu Mwami Yesu, byonyine ukuntu umuntu ugiye gupfira muri Yesu n’undi ugiye gupfira muri satani barwara , biratandukanye cyane!!!! Ukuntu bashiramo umwuka cyangwa basamba birahabanye cyane!!!!

Umwe aremba atukana , avumana, yihebye, mu gihe undi ijuru riba ryatangiye kumureshya no kumwereka ko ryiteguye kumwakira, ari nayo mpamvu acya mu maso akajya yumva ahubwo arimo gukererwa kugenda. Hari mwene Data twabanye, we yatashye arimo guhanura ngo “ Wa musozi we wiyita iki imbere ya Zerubaberi, ngo uzakurwaho uhinduke ikibaya maze Zerubaberi atambuke anezerewe” Yesu ashimwe. Ibaze nawe!!! Yari yararwaye cyane, nyine umusozi w’uburwayi wagombaga kuvaho mwenedata agatambuka neza yinjira mu bugingo buhoraho!!!! Amen

Umuntu upfiriye muri Yesu rero ntibanavuga ko yapfuye, biba nk’igihe cya Lazaro ubwo Yesu yavugaga ko atapfuye ahubwo ko asinziriye, nuko nyine turasinzira. Yesu ashimweeeee

Gupfira muri Yesu rero nyine birategurwa , bigategurwa umuntu akiriho agihumeka, ukamushakaho ubucuti hakiri kare ubundi akazakwambutsa wa mugezi witwa rupfu agushyitsa aho ugomba gushyika! Umwami Imana akwishimire Mwene Data. Yesu agiye gusubira mu ijuru yasize abwiye abigishwa be ngo aho ari niho n’umugaragu we azaba.

Ibihe byiza kandi humura niba ukijijwe, urupfu Yesu yaruhinduye irembo . Wowe icyo usabwa ni ukumugumaho kandi ukajya uhora witeguye kuko wamenyeko kuri Yesu gupfa/gusinzira kwawe atari ikibazo ahubwo ni igisubizo. Kuri We ngo aba arokotse ibyago byenda gutera.
Ibihe byiza.