Amazi ni ubuzima

Amazi yonyine ni cyo kinyobwa gishobora gukamura imyanda iri mu ngingo, kunywa amazi bitera kubaho neza, nta kindi kinyobwa kibaho wasimbuza amazi.

Amazi afite umumaro munini nko:

- Kurinda no guhuriza hamwe imisemburu yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe.
- Kujyana imisemburo aho ikenewe hose.
- Ajyana indurwe zishinzwe kunoza ibyo turya.
- Asohora imyanda iri mu mubiri.
- Yoroshya amaraso bikayatera kugenda neza mu mubiri
- Kunywa amazi bitera kubaho neza

Ni ubuhe buryo bwiza bwo kunywa amazi?

- Kunywa ikirahure kimwe cyangwa bibiri ukibyuka mu gitondo,a ya mazi ni meza cyane kuko avura indwara nyinshi kandi ukirirwa umeze neza (akaba akonje mu rugero rwiza )

- Fata ikirahure kimwe isaha mbere yuku ufata ifunguro,bifasha igogorwa gukora neza
- Kunywa amazi ashyushye bifite umumaro kubafite umubabaro, abarakazwa n’ubusa ndetse n’ababuze amahoro.

- Si byiza kunywa amazi urimo kurya kuko binaniza igifu kandi bigatera umubyibuho ukabije.

Cfr:Plantes medecinales

[email protected]