Amaze gusobanukirwa ko ijuru ariryo ritegeka, nibwo yavanywe mu ishyamba aho yarishaga nk’inka !

“ Uwiteka arica, agakiza. Ashyira ikuzimu kandi agakurayo. Uwiteka arakenesha, agakenura, acisha bugufi, agashyira hejuru. Akura abakene mu mukungugu, ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, kugirango bicarane n’ibikomangoma” 1 Samuel 2: 6-7

Ibi byabaye ku mwami Nebukadinezari, igihe yari ananiwe kwiga ngo asobanukirwe ukuntu Imana ariyo igenga byose. Imana yarabimwigishije asigara atanga ubuhamya . Icyampa natwe tukabisobanukirwa ,byatuma tutishyira hejuru, ngo twibwire ko ahari turi abantu badasanzwe, ngo twiyitirire ibintu byinshi kandi icyubahiro ari icy’Imana. Niyo ikora byose, irica, igakiza, ishyira ikuzimu , igakurayo, ishyira hejuru kandi igacisha bugufi. Imana ishimwe

Nebukadinezari aravuga ati : “ Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro. Umwami atararangiza ayo magambo, haza ijwi rivuye mu ijuru riti: “ Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuweho, bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ariyo itegeka ubwami bw’abantu, kandiko ibwimikamo uwo ishaka.

Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari, yirukanywa mu bantu, akajya arisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk’amoya y’ikizu, inzara ze zihinduka nk’iz’ibisiga. Hanyuma y’iyo minsi njyewe Nebukadinezari, nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza, nubaha ihoraho iteka ryose, kuko ubwami bwayo, aribwo bwami butazashira , kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Icyo gihe nsubizwamo ubwenge…. Maze abajyanama banjye n’abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi”

Amaze gusobanukirwa ko ijuru ariryo ritegeka, nibwo yavanwe mu ishyamba aho yarishaga nk’inka! Mu yandi magambo Uwiteka niwe ugenga ibintu byoseeee nta nakimwe atagenzura.
Naratangaye nsomye muri Matayo 17:29 “ …….jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uribubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri ( imiya ebyiri) uyijyane uyibahe kubwanjye no kubwawe”

Imana niyo itegeka byose kugeza no ku mafi, ku muyaga, iyo ivuze rimwe gusa byose biribwiriza bikava mu nzira .Umuririmbyi yararirimbye ngo “Iyo uvuze birakumvira, nanjye ubwanjye ndakumviye n’ibindi”
Imana iduhane umugisha. Aya magambo Imana imaze iminsi iyanyigisha. Hari igihe ncikwa nkavuga ngo wenda kuba iki kintu cyarakozwe nuko nzi …. nuko namenye ubwenge nkakora gutya na gutya…. nuko nabihagurukiye …. Ariko Imana igahita inyigisha ko nibeshye cyane ko ariyo ikora byose, ko ariyo idushoboza muri byose. Ndimo ndiga iryo somo kandi ndashima Imana ko itarinze kunjyana mu ishyamba kurisha ibyatsi ngo mbone kwiga mfate.

Igihugu ntikigira amahoro kubera abantu, kubera intwaro ziremereye, kubera abantu b’abahanga bakirimo, kubera ubutunzi kamere burimo…. Hari Imana ifite byose mu kiganza cyayo

Urugo ntiruba rwiza kuko uri umugore uzi …..kuko ushobora gukora byose, ariko uwo mwashakanye akakunanira pe, ariko Imana ibishoboye byose.

Imana ibasobanurire kandi Imana yarirahiye ngo icyubahiro cyayo ntizagiha ibishushanyo bibajwe. Nebukadinezari nta kindi yazize ,yazize kwishyira hejuru. Ibihe byiza