Amaze guhura na Yesu, ibintu byahise bihinduka ukundi!

“ Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye nawe, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu I Damasiko…” Ibyakozwe n’intumwa 9:26-27

Uyu ni Pawulo wahoze witwa Sawuli. Umunsi yahuye na Yesu ibintu byahindutse ukundi. Ni nka ya ndirimbo ivuga ngo “ Sinzibagirwa igihe nakizwaga, ubwo Yesu yinjiraga muri jye…” Imana ishimwe.

Bibiliya itwereka ibintu bifatika kuri Pawulo, kuko Pawulo na Sawuli ni abantu babiri batandukanye. Uwa mbere n’umuntu udafite Yesu, gusa ufite ishyaka ryinshi , uwa kabiri n’umuntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza ndetse wamaze guhinduka igikoresho cy’Imana.

Uko yari ameze mbere yo guhura na Yesu:

1. Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’I Damasiko kugirango nabona abantu b’inzira ya Yesu , abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane I Yerusalemu. Ibyakozwe n’intumwa 9:1

2. Ananiya aramusubiza ati Mwami , uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari I Yerusalemu, kandi n’ino afite ubutware abuhawe n’abatambyi bakuru bwo kuboha abambaza izina ryawe. Ibyakozwe n’intumwa 9:13-14

Uko bahuye na Yesu:

1. Akigenda yenda gusohora I Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota. Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “ Sawuli Sawuli undenganiriza iki?

2. Aramubaza ati “ Urinde Mwami?” Nawe ati ndi Yesu uwo ureganya. Ariko haguruka ujye mu mudugudu uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora. Ibyakozwe n’intumwa 9:6

Uko byamugendekeye amaze guhura na Yesu

1. Umwami aramusubiza ati: “genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’abisirayeli. Nanjye nzamwereka ibyo azababazwa nawe uburyo ari byinshi bamuhora izina ryanjye. Ibyak 5:16

2. Aherako abwiriza mu masinagogi ko Yesu ari Umwana w’Imana. Abamwumvise bose barumirwa bati “ Uyu siwe warimburiraga I Yerusalemu abambaza iryo zina? Ibyak 9:21

3. Ariko sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda abayuda abahamiriza ko Yesu ariwe Kristo

4. Asohoye I Yerusalemu agerageza kwifatanya ,abigishwa ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa. Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye nawe, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu I Damasiko…” Ibyakozwe n’intumwa 9:26-27

Uyu Pawulo amaze kubyinjiramo neza, ibya Yesu bimaze kumuryohera cyane arandika:

“ Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo kubwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero aribwo kumenya Kristo Yesu. Kubw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugirango ndonke Kristo…” Abafilipi 3: 7-8

Imana ishimwe. Arimo arangiza urugendo rwe arongera yandika amagambo arimo ibyiringiro byinshi by’ubugingo budashira

“ Kuko njyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi …” 2 Timoteyo 4:6

Umunsi wo guhura na Yesu ni umunsi wagombye kwibukwa mu buzima bw’umuntu nkuko bibuka indi minsi ikomeye mu buzima: amavuko, guhura n’uwo muzubakana, ubukwe…..Impamvu ari umunsi ukomeye , nuko habaho impinduka zigaragara mu buzima bw’umuntu nk’uko twabisomye.

Ibi bitandukanye no kuba waravutse ugasanga iwanyu basenga nawe ukajyayo ariko utarahura na Yesu, bitandukanye no kuba ukora mu muryango wa gikristo bityo mukaba musenga, binatandukanye cyane no kuba waragiye mu idini runaka kugirango uhakorere ubukwe. Ni experience umuntu agira ku giti cye kandi ntiwaba wahuye n’Umwami ukomeye nka Yesu ngo ubiyoberwe. WIGEZE UHURA NA YESU! Ndabikwifurije kuko ni ubuzima bwiza mu buryo budasanzwe. Kuva ubutangiye kuzageza ugiye mu ijuru. Ibihe byiza.