Amatsinda yo kuramya nka Healing, Herman hamwe na Patient Bizimana bazafatanya na Light Gospel Choir kumurika Alubumu y’indirimbo zayo

Amatsinda yo kuramya Imana amaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo ariyo Healing, Herman Worshipers ndetse n’umuramyi Patient Bizimana bazafatanya na Korari Light Gospel (Light Gospel Choir) isanzwe ibarizwa muri Bethsaida Holy Church mu gitaramo gitegerejwe na benshi kizanaberamo umuhango wo kumurika Alubumu ya mbere y’indirimbo zabo z’amashusho bise ‘’Yansezeranije byinshi.’’

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, guhera sa cyenda z’amanywa, kikazabera ku cyicaro cy’itorero ‘’Bethsaida Holy Church’’ aho riherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro umuyobozi wa Gospel Light Choir Bwana Rutagengwa Emile yagiranye na Agakiza.org yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo kuri ubu igeze kure kandi irimo kugenda neza. Ati ‘’Yeah (yego) imyiteguro tuyigeze kure, Practices (imyitozo) nizo zidutwara umwanya cyane n’ubu turazifite mu kanya 17h kuri church:Bethesda Holy Church, ni igitaramo twateguye kandi tuzamurikamo Album DVD yacu ya mbere twise "Yansezeranije Byinshi.’’


Light Gospel Choir mu gihe cyo guhimbaza Imana

Emile akomeza avuga ko iyi Alubumu igizwe n’indirimbo icumi ari zo Yansezeranije byinshi, Urera, Ushaka ubwiza n’icyubahiro, Niba mwarasogongeye, Ubuturo, Amahoro n’izindi, ngo bakaba barahisemo kuyita Yansezeranije byinshi kuko ari yo ndirimbo bakoze bwa mbere Korari igitangira gukora umurimo w’Imana.


Light Gospel Choir ya Betsaida Holy Church

Light Gospel Choir yatangiye tariki 02 Kamena 2013, itangirana abairimbyi 20 ariko uko iminsi yagiye iza niko umurimo wagiye waguka mu mpande zose harimo no kwiyongera kw’abayigize kuko ubu bamaze kugera kuri 85.


Abagabo n’abasore muri Light Gospel Choir bahimbaza Imana bigatinda

Mu myaka ine iyi Korari ikora umurimo w’Imana mu ndirimbo yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye birimo iby’ivugabutumwa ndetse n’ibyo gufasha, kuri ubu ikaba yarateguye iki gitaramo ngo yibutse abazabasha kukitabira ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuzirikana amsezerano y’Imana nk’uko bigaragara no ku izina ryahawe iki gitaramo.

[email protected]