Amateka y’Imana aturemera ikizere

Amateka y’Imana atwemeza ko ishoboye byose ni ukuvuga dushingiye ku byo yakoze, abo yakijije, abo yarinze, imirimo yayo itanga icyizere kubiri imbere.

Hari ubwo ujya gusaba akazi ahantu bakanyuza amaso mu mwirondoro wawe bakakubwira bati oya nta kazi wabona hano, nta burambe uragira, wenda haza undi bakakamuha kubera ko abimazemo igihe.

Mu bintu byari bikwiye kuba bituneneza ni ukuntu uyu mwuga wo kugira neza, wo gutabara Imana iwufitemo uburambe. Haleluya, Imana ishimwe, nta kintu na kimwe irimo yiga kureba niba cyakunda, nta nicyo irimo igerageza ngo irebe ingaruka kizagira ahubwo uyu murimo wo kurinda abayo iwumazemo igihe, uwo kubarwanirira yawukoze kera, kandi ishimwe kuko uko yahoze kera, uyu munsi niko iri, ni nako izahora iteka ryose. Abaheburayo 13:8

Imana yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, ikabakura mu maboko ya Farawo, ikabagaburira manu mu butayu batari bazi, ikabashakira inzira ku Nyanja itukura, niyo natwe ab’iki gihe tugikorera, ifite ububasha bwo kudukura muri Egiputa y’igihe cyacu, ikaturindira mu butayu bw’igihe cyacu kandi ikaduha Manu idukwiye, ikaduha amazi ngo tuticwa n’inyota kuko ntawe uhwanye nayo.

Dushingiye ku mateka yayo duhamya ko ishobora byose, kandi dukwiye kuyizera.
Hari igihe amaso yacu agarukira hafi kubera intege nke zacu nk’abantu, bikatugora gushyikira imbaraga n’ububasha bihambaye by’Imana ishoborabyose.

Uko ni ukuri koko, hari ibintu tutashobora ariko Imana ikora kuko ntirimo kubyiga ubu, ahubwo irabisanganywe, ntigisha inama, ntisinyisha ngo bayitindire, ntisaba uburenganzira, nta kintu na kimwe cyabasha kuyikoma mu nkokora ku cyo yagambiriye gukora, mu magambo magufi irihagije, niyo mpamvu dukwiye kuyigirira icyizere.

Mu by’ukuri, niba usoma iyi nyandiko ukumva birakomeye, ihangane uzirikane ko Imana ishoboye. Ijambo ryayo rivuga ko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira n’ibyo dutekereza nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreram. Abefeso 3:20

Imana iguhe umugisha kandi yongere kwizera muri wowe kubw’iri jambo. Amen.