Amategeko y’ Imana ni 2, ukunde Imana, ukunde mugenzi wawe. Past. Desire Habyarimana

1 Yohana 4:7-8 Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakundana ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.

Bibiliya yose igizwe n’urukundo gusa. None ijambo ry’Imana riturarikiye gukundana urukundo Bibiliya idusaba kugira. Nk’uko turusanga mu 1Abakorinto 13:4-7, «Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
Bitewe n’uko Imana kuko igizwe n’urukundo, yaradukunze bihebuje bituma itanga umwana wayo w’ikinege. « Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kurira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho » (Yohana 3:16).

Ikindi ni uko usanga urukundo ari ugutanga. Umuntu nakubwira ngo aragukunda ntagire icyo aguha, azaba akubesha. Imana yaradukunze, iduha Yesu. Kandi iyo urebye usanga Yesu na we adukunda kuko yaje abishaka.

Yaravuze ngo « Nta wagira urukundo kuruta utanga ubugingo bwe. » Kandi Yesu we ntiyitanze gusa, ahubwo yaradupfiriye atanga amaraso ye ! None ni gute twabwira Imana ngo turayikunda, nyamara tukayima na kimwe mu icumi (1/10) cyangwa tukayima umwanya wo kuyiba imbere mu materaniro, mu kuyishima, mu gusura incuti ? Yesu yaravuze ati « Nari ndwaye ntimwansura ; nari nambaye ubusa ntimwanyambika ; nari mu nzu y’imbohe ntimwansura… Abantu bazamubwira ngo twakubonye ryari, ababwire ngo urya muto mwabikoreye ni jye mwabikoreraga.

Kuko urukundo ari ugutanga, hari abarukoresha mu buryo bubi umuntu yajya mu kabari agasengerera abo asanze bose, hari abasambana babyita urukundo… Urumva ko ruba rukoreshwa mu buryo bubi, ariko iyo dukijijwe tumenya uko dukoresha urukundo nk’imbuto y’Umwuka Imana iduha, bigateza imbere Ubwami bw’Imana.

Yesu yagize ikibazo aravuga ngo ingunzu zifite aho ziba n’ibiguruka bifite aho byarika, ariko Umwana w’umuntu ntagira aho arambika umusaya. Hari abantu batagirira umwanya Yesu, kandi ari Abakristo. Ibyo bivuga ko batamukunda n’ubwo bamubeshya ngo baramukunda, kuko URUKUNDO NI IBIKORWA SI AMAGAMBO.

Nta muntu n’umwe wabuze icyo aha Imana. Nubura icyo uyiha, uzayibe imbere uyishime gusa izanezezwa n’uko ibonye umuntu wibuka ibyiza yamukoreye kuko abantu benshi bayiba imbere bayizaniye ibyifuzo gusa.

Muribuka Pawulo na Sila bari mu nzu y’imbohe, barayishimye iramanuka irabakiza. Twirengagize ibitugora tuyishime, kuko ikunda ishimwe ry’iminwa yacu. Kandi hari abantu bavuga ngo ntibagira icyo baha abandi! Icyo bakeneye mbere y’ibindi ni wowe ubwawe. Umuntu uhaye umwanya wawe uba ukoze ikintu gikomeye kuruta ibindi byose wibwira.
2. Udakunda ntazi Imana. Bibiliya itubwira yuko ibyo wakora byose udafite urukundo nta cyo byakumarira. « N’ubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga » 1 Abakorinto 13 :1.
Bibiliya itubwira ko mu minsi y’imperuka urukundo rwa benshi ruzakonja. Ese uzasigara muri abo bake bazarusigarana, cyangwa uzajyana n’abo benshi (Utarafatwa wakwikingiza kuko kudakundana ari icyorezo)

2 Timoteyo 3: 2 « Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera… »

« Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere » Ibyahishuwe 2:4. Dukora byinshi byiza, ariko urukundo twakunda Imana rwatuma twihanganira amakuba, ibibazo, n’urukundo dukunda umwami rukadutera gusenga ni rwo rwabuze. Kandi kuko abantu badakunda Imana n’abantu, ntibagikundana neza ahubwo buri wese arikunda. Kuko twahujwe n’umusaraba, turakundana kuko twese tubyarwa n’amaraso ya Kristo Yesu. Ariko iyo umuntu atakiri mu murongo neza, yanga n’abo bavukana muri Kristo. Uzarebe iyo uhuye na mwene So yagize intege nke : Arakwihisha, kandi utazi n’ibye neza. None abatinya mu maso y’abantu bazatinyuka mu maso h’Imana.
3. Urukundo rw’Imana rurazamura. Rwadukuye mu byaha, ruratujyana mu ijuru, ruduhesha umugisha tuvuye ku cyavu gikomeye tukabona imibereho myiza.

Nubona umuntu yishimira ko uzamuka, uzamenye ko agukunda kuko benshi bumva wahera aho ntuzagire icyo ugeraho: Noneho bakavuga ngo incuti uyibonera mu makuba. Si uko biri, ahubwo incuti nyancuti uyibona mu byiza no mu bibi. Njya ndeba ukuntu umuntu iyo arwaye abataramusuye bose baza atari uko bamukunze, ahubw bavuga bati « Atazava mu bitaro akatugaya ! »

Ariko bimwe bazana ku bitaro iyo babizana atararwara, wenda yari kubirya ntarware. Iyo umuntu yapfuye bazana imodoka nziza batigeze bamutwaramo, bakazana n’indabyo barira, bakoze ibitangaza. Ariko arwaye yabuze n’ayo kwivuza ! Si uko byari bikwiriye kumera, ahubwo ni uko abantu babuze urukundo.

Ikizakugaragariza incuti, uko izagufasha kuzamuka muri byose : mu mwuka no mu buzima busanzwe. Nibona wabonye akenda keza yishime, wazamuwe mu ntera yishime, wize ukarangiza, wabonye iwawe inezerwe. Iyo ni yo ncuti nziza Bibiliya ivuga.
Bibiliya itubwira yuko Yonatani na Dawidi bakundanaga urukundo rumeze nk’agati gakubiranye : 1 Samweli 18:1 « Ni uko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwe, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda. »

Natangajwe n’ukuntu Sawuli yabonye Dawidi akamubonamo umushumba w’intama, ariko Yonatani we abonye Dawidi aravuga ngo uyu azaba umwami bituma amukunda. Imana iturinde amaso areba nk’aya Sawuli, kuko dufite ba Dawidi batagaragara ariko bazavamo abantu bakomeye mu gihe kiri imbere.

Yesu bamubajije itegeko riruta ayandi, arabasubiza ati « Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose… », irya kabiri risa n’iryo ni iri ngo « Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. »
Yesu yaravuze ngo « Nari nshonje murangaburira, nari umushyitsi murancumbikira, nari mu nzu y’imbohe muransura… Iyo yose ni imirimo y’urukundo abantu bazagororerwa.

Maria kuko yakundaga Yesu, yazindukiye ku mva ye atwaye ibihumura neza asanga Yesu atarimo, biramubabaza cyane. Abonye umuntu bugufi bw’aho, aramubaza ati “Mbwira aho bashyize umwami wanjye.”

Yesu avuganye na we, aramumenya amuha ubutumwa ashyira abigishwa. Ibaze urukundo rwatumye ajya gusiga ibihumura neza umurambo! Yaramukundaga pe ! Dukunde Yesu kandi natwe dukundane, kuko udakundana ntazi Imana, kandi ikizagaragaza ko turi abigishwa ba Yesu ni uko dukundana. Amen !