Amasomo 6 twigira mu rwandiko rwa Yuda nk’Abakristo – Rev. Jean Baptiste Mugiraneza

Intangiriro

Urwandiko rwa Yuda ruri mu bitabo 27 bigize Isezerano Rishya. Rubarirwa munzandiko zirindwi rusange, zikaba ari inzandiko zandikiwe abantu bose, rukaba ari rwo rwa karindwi. Uru rwndiko rukurikira urwandiko rwa 3 rwa Yohana, rukabanziriza igitabo cy’Ibyahihishuwe.

Uru rwandiko rugizwe n’imirongo 25 n’ubwo rugaragara ko ari rugufi, rufite inyigisho ikomeye kandi ikenewe n’abizera Yesu Kristo bose.

Ni nde wanditse urwandiko rwa Yuda?

Uru rwandiko benshi mu bahanga b’Isezerano Rishya bemeza ko rwandistwe na Yuda, bashingiye ku magambo y’umwanditsi ubwe aho abivuga ku murongo wa mbere ati "Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo […]." Uyu Yakobo yari murumuna wa Yesu Kristo (Matayo 13:55; Mariko 6:3), bigaragaza ko Yuda yari mwene se wa Yesu Kristo. Yizeye Yesu Kristo nyuma yo gupfa kwe.

Uru rwandiko rwandikiwe ba nde?

Ukurikije imvugo y’urwandiko wabona ko abandikiwe icyo gihe bari bafite inkomoko ya Kiyuda kuko akoresha amagambo yo mu Isezerano rya Kera n’izindi nyandiko ziri hirya ya Bibliya, kandi icyo gihe ni bo babashaga kuyumva.

Amwe mu magambo yakoresheje mu rwandiko rwe harimo Adamu, Mose, Sodomu na Gomora, Egiputa, Kayini, Balamu, Kora, Henoki n’abamalayika baciwe. Aba bayuda bandikiwe bari barizeye Yesu. Ni yo mpamvu uru rwandiko rwandikiwe abizera bose.

Aho rwandikiwe n’igihe rwandikiwe

Uru rwandiko rwanditswe hagati ya 67 na 80. Urwandiko ubwarwo ntirugaragaza aho rwandikiwe. Bamwe bakeka ko rwandikiwe muri Alexandrie ho mu Misiri, muri Efeso cg ahandi Abayuda bari baratataniye.

Icyatumye ururwandiko rwandikwa n’intego yarwo

  • Ubuyobe bwari bushingiye ku gukoresha ubwenge bwinshi mu by’Imana, bagahakana ubuntu bw’Imana; bakihakana Yesu Kristo (Umurongo wa 4)
  • Basuzuguraga ubuyobozi bw’Itorero bwabayoboraga.
  • Hariho ubuyobe bwemerera abantu kwikorera ibyaha uko bishakiye. Intego y’uru rwandiko ni ugukosora aya makosa no kwihanangiriza abizera kwitondera abigisha bibinyoma no gusaba abazasoma uru rwandiko kurwanira ukwizera.

Inyigisho nkuru zigaragara muri uru rwandiko rwa Yuda

  • Kwirinda abantu baseseye bakaza mu nzu y’Imana ariko batihannye (avuga ko binjiye rwihishwa) umurongo wa 3 na 4.
  • Yabibutsaga ko Imana ijya ihana abantu batizera ndetse n’abamalayika yarabahannye. Niyo mpamvu tugomba kuba mubintu by’Imanana tubyitondera dutinya kandi tuyoborwa no kwizera atari ibitekerezo byacu gusa (umurongo wa 5 - 6).
  • Yuda akomeza yerekana ibiranga abigisha b’ibinyoma (basuzugura ababayobora, bagendera mu makosa, bayobya abandi ndetse babaca intege mu gukorera Imana, babaho mu buzima bwo kwiyiringira (umurongo wa 8-13).
  • Umwanditsi yerekana urubanza ruzacirwa abigisha b’ibinyoma (umurongo wa 14 -16).
  • Yuda yihanangiriza abizera ababwira kwirinda abigisha b’ibinyoma ahubwo bakishingikiriza ku nyigisho nzima z’Umwami Yesu n’iz’intumwa ku bw’ibyo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mwuka (umurongo17).

Ubutumwa twakura murwandiko rwa yuda muri iki gihe

  • Kwirinda inyigisho z’ubuyobe izo arizo zose n’ibikorwa bihabanye n’ubukristo.
  • Kwirinda kugendera kubyifuzwa ni umubiri byose
  • Kwirinda gusuzugura ubuyobozi kuko bizana ibice mu Itorero.
  • Kubeshwaho no kwizera atari ubumenyi (science).
  • Kwirinda kubaho udasabana n’Imana n’abo musengana.

Amasomo 6 twigira mu rwandiko rwa Yuda nk’Abakristo

  • Kubaka ukwizera muri wowe (umurongo wa 20)
  • Gusengera mumbaraga z’Umwuka Wera (umurongo wa 20)
  • Kuguma mu rukundo (umurongo wa 21)
  • Gushaka kugirirwa imbazi n’Imana (21)
  • Kuzana abatarakizwa kuri Yesu (23)
  • Kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana zirinda abayizera

Umusozo

Urwandiko rwa Yuda ni ingezi kuko rutangira rutubwira imbabazi n’amahoro n’urukundo, rugashishikariza abizera kurinda agakiza no kukarwanira kandi rugasoza rutanga ibyiringiro by’uko Imana irinda abayizera igihe cyose.

Rev. Jean Baptiste Mugiraneza