Amasezerano yawe ntiyaheze ahubwo hari icyo usabwa ngo asohozwe

Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose ,bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose, abantu bose bakugose bazabona icyo uwiteka akora,kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba. Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi, dore nzirukana abamori n’abanyakanani n’abaheti n’abaferizi, abahivi n’banyebusi baguhunge, wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo,rye kuba nk’umutego hagati muri mwe, ahubwo muzasenye ibicaniro Byabo, mutembagaze inkingi z’amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje, kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga,kuko uwiteka witwa ufuha ari Imana ifuha ( kuva 34:10-14).

Aya dusomye ni amasezerano Uwiteka yahaye Mose, mu gihe yari ku musozi wa sinayi, kuri gahunda yayo yo guhabwa amategeko bundi bushya ku bisate by’amabuye nk’uko yari yategetswe kongera kubibaza, bikaba bigaragara ko muri ayo masezerano harimo aye bwite, ndetse n’ay’ubwoko bw’Imana muri rusange, ariko yose tukaba tugiye kurebera hamwe icyo twayigiraho muri ubu buzima bwacu bwa none.

Igikuru kibonekamo ni uko aya masezerano bahawe, Atari gupfa gusohora gutyo gusa, ahubwo bari bafite ibyo basabwa nabo (condition), reba ingero:

- Nzabakorera ibitangaza bitigeze gukorwa mu isi yose , Ntago bizaba ibanga abantu bose, bazabibona, kandi bamenye ko bikozwe n’Imana ishobora ibidashoboka (Yesaya 41:20), Nzirukana ndetse nzarwanya ibikurwanya byose, Imana yawe ntiyigeze inanirwa kugutabara no kugukorera ibyakugoye (Yesaya 59:1)
Gusa icyo usabwa ni iki:

- Ujye ureka icyaha witondere amategeko y’Imana yose, hakwiye kugaragara itandukaniro mu mikiranukire n’imyifatire hagati yawe n’abapagani, kandi Imana ntizakubure mu mwanya wawe,ndetse ntuzagire indi mana wizera.

Nyamara n’ubwo ibi byamenyekanye mu b’Isirayeli, ndetse bikaba nk’igihango hagati yabo n’Imana , Mose na Yosuwa bamaze gupfa, ntibyabujije ubu bwoko bw’Imana gukora ibyangwa nayo, bikaba ari nabyo byatumye uwiteka abahana mu maboko y’abamidiyani imyaka irindwi,hahinduka abo gusuzugurwa, maze kubwo kuneshwa bituma abisirayeli bashakisha aho bihisha kubera ubwoba, ndetse bariheba cyane (Abacamanza 6:1-6), ibi muby’ukuri ntago byabagezeho kuko Imana yabangaga,cyangwa se yari yibagiwe ibyo yabibwiriye yo ubwabo ahubwo ni uko bari batatiriye igihango, bikaba bisa nk’ibijya bigaragara kuri twe rimwe na rimwe, igihe tugerwaho n’ibitakagombye kutugeraho bitewe n’uko twatatiriye cya gihango ku mana ndetse ibyo yari yaradusezeranije tukabitegereza tukabibura.

Gusa kuko Imana ari Umubyeyi, nyuma yo kuyitakambira, yarabatabaye inyuza muri Gidiyoni wagaragaraga nk’aho ntacyo yakora, ariko imusaba kubanza gusenya ibicaniro by’izindi mana bene wabo bubatse ibona kwigaragaza nk’ishobora byose imbere yabo, ndetse banasohorezwa amasezerano basezeranijwe cyera.

Muvandimwe nawe nshuti birashoboka ko waba uzi cyangwa se hari uwo uzi uri mu gihirahiro yibaza ngo ese Imana niyo yavuze ko izangirira ibi n’ibi? Cyangwa yisubiyeho? oya niba ariyo yavuze no kubikora izabikora, gusa niba hari isezerano nawe uyifitiye cyangwa ibyo usabwa kugirango isezerano ryawe risohore banza utunganye ibyo utaratunganya ahasigaye irakwiyereka.