Amasezerano y’Imana arinda uyafite, nawe akayarinda (Ni Garanti)

Ku babyemera ko Imana ivuga bakwemera ko ishobora no gutanga amasezerano. Ubundi wenda umuntu yanavuga ko dukwiye kwemera ko Imana ivuga kuko mu byo ishoboye byose ntiyananirwa kuvugisha ubwoko yaremye. Ese iyaremye iminwa yananirwa no kuvuga?

Amasezerano Imana itanga ni uburinzi, muyandi magambo ni ubwiteganyirize (Assurance). Iyo uguze ikintu ugahabwa ikitwa garanti iyo kigize ikibazo muri icyo gihe baguhaye ugisubizayo, iyi garanti niyo turimo kugereranya hano n’amasezerano Imana itanga, yaba ayo iha abantu bayo cyangwa ayandi mu ijambo ryayo (Bibiliya).

Iyi garanti twabuze uko twita neza mu Kinyarwanda, ikubiye mu masezerano Imana itanga ntibuza imiyaga kuza, ntibuza ibibazo kukugeraho, ariko uyu munsi umenye ngo nubwo byaza ujye ukomeza kugirira Imana icyizere, urusheho kuyikiranukira kuko irinda ijambo yavuze kugira ngo irisohoze. Uku gukiranuka no kuyiguma hafi ni bwo buryo nawe urindamo amasezerano yawe. No mu bisanzwe uramutse usezeranye n’umuntu ahantu muzahurira yagaruka akakubura ntacyo wamubaza.

Aya magambo yigeze kuyabwira Yeremiya umunsi umwe, yamweretse inkoni irangije iramubaza ngo uruzi iki? Arayibwira ngo nduzi inkoni, nibwo yatuje akanwa kayo ko ariko irinda ijambo ryayo ngo irisohoze, ni iyo kwizerwa rero no kubikora izabikora. Yeremiya1:9
Iyo Imana iguhaye garanti y’isezerano, hashobora gucamo ibintu byinshi bikomeye, satani akazana amajwi menshi akwereka ko bitazaba, nawe wabona bitagenze uko wabitekerezaga ukiheba ugata umutwe, ariko ntibikwiye. Urebye inzira Dawidi yanyuzemo mbere yo kuba umwami nk’uko Imana yari yabimusezeranije, nibwo wakwemera ko n’ibyawe bizasohora.

Utekereje Yozefu agurishwa na bene se, ajugunywa mu rwobo, ajyanwa mu nzu y’imbohe n’ibindi bibazo byinshi, ntiwari kumutekereza kuba umuntu ukomeye. Inzira zose Imana yamunyujije hazaga ibikomeye ariko Imana ikibuka ijambo yavuze, ikamurinda.

Imana yatanze iyi garanti, irakurinda kandi burya si wowe iba irinze ukurikije ijambo twasomye iba irinze ijambo ryayo yavuze, niyo mpamvu uzabona unyuzamo ukajya ku ruhande ikakugaruza ineza yayo.

Iyi garanti wafata nka kumwe umuntu aba afite ubwiteganyirize mu kigo runaka, ishobora gutesha agaciro amashuri y’abandi, imiryango ikomeye, amateka n’ibindi abantu bagize akamenyero, Imana ikabishyira ku ruhande kugira gusa ngo isohoze ijambo yavuze.

Uharanire kugira ubu bwiteganyirize butari nk’ubwo mu isi, kuko ikigo cya hano ku isi gishobora guhinduka, ariko Imana ntaho isinyisha, ibyo yavuze izabikora uko yabigennye, ntawe izagisha inama.

Humura ntizaca kubo mutabyumvikanaho, izakoresha inzira zayo. Wowe ufite umukoro wo gukomeza kuyizera, no kugendera mu nzira zayo. Naho byakomera uyiringira, ntabwo itinza isezerano ryayo, izaza ntizaceceka kandi iracyazirikana ijambo yasohoye mu kanwa kayo.
Imana ibahe umugisha. Amen!