Amasengesho yatumye abana 18 bo muri Mali bari bajyanwe gucuruzwa bagarurwa

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na jandarumori y’igihugu cya Burkina Faso ryavugaga ko hari imodoka yambutse itwaye abana 18 bo muri Burkina Faso.

Inzego z’umutekano zamaze icyumweru zishakisha imodoka yambutse iva muri Mali itwaye abana 18 bari hagati y’imyaka 7 na 15 ibakuye Segou muri Mali. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo aba bana bari bagiye gucuruzwa mu gihugu cy’igituranyi bashakishwe. Aba bana bataragera ku myaka y’ubukure bagombaga gusubizwa mu gihugu cyabo bagasubizwa mu miryango yabo.

Kuwa kane tariki 26 Mutarama 2017 abanyamasengesho bafashe ibihe byo gusengera aba bana bitewe n’aka kaga barimo kugirango babashe kubohorwa aka karengane.
Umunsi wakurikiyeho kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2017, abo bana uko ari 18 barabonetse barabohorwa.

Abanyamasengesho batangaje ko babonye ko amasengesho agira imbaraga nyuma yo gufata umunsi umwe basengera aba bana bagahita baboneka, babona ko amasengesho ashobora gukora ibintu bikomeye byatuma isi ihinduka.

Abanyamasengesho barenga 20,000 bafata umwanya bagasengera hamwe ku cyifuzo bitandkanye biba byugarije abantu bagasenga basabira isi impinduka.

Infochretienne.com