Amasengesho akwiye kuba ubuzima bwa buri munsi bw’ Umukristo

Mu masengesho niho umuntu asabanira n’Imana akayibwira,irumva,irareba iranavuga ibyo byose ubimenya cyangwa se ubibona iyo usenga.

Urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abateseloniki yabasabye gusenga ubudasiba. 1Teselonik5:17, bene data birakwiye ko dusenga ubudasiba,aho uri hose wumve ko uri mu bihe byo gusenga, ufitanye ubusabane n’Imana.

Imana yaduhaye amasezerano menshi ariko tuzayageraho ni dusenga.

Yeremiya33:3 Ntabaza ndagutabara,nkwereke ibikomeye biruhije utamenya iryo ni isezerano Imana yaduhaye. Ariko se niba udafata umwanya wawe ngo wegere Imana nayo ikubone izabikwerekera he? Izakubwirira he? Matayo 7:7 musabe muzahabwa,mushake muzabona,mukomange muzakingurirwa.

Yohana14:13 kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo data yubahirizwe mu mwana we umurongo wa 14 nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.

Murumva ko igikenewe ari ugusenga tukegera Imana nayo ikihesha icyubahiro,nshoje mbifuriza mwese kuba mu buzima bw’amasengesho.

Kagambirwa Claudine