Amasengesho ahindura ibitari guhinduka

Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge Mariko 14:35 Mu byakozwe n’intumwa 12:3-5 naho tuhasanga inkuru z’ukuntu Herode yashakaga kwica Petero, agashyirwa mu nzu y’imbohe bagshyiraho n’abarinzi bo ku murinda ariko ngo ab’ Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. Ku murongo wa 12 baravuga ngo Akibitekereza atyo asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. Ijambo ry’ Imana kandi riratubwira ngo gusenga bigira umumaro iyo umuntu asenganye Umwete. Yesu nawe yaratubwiye ngo dusenge ubudatuza, arongera ati musenge mutagwa mu moshya.

Gusenga ni itegeko kandi tujya twirengagiza ko ari mu nyungu zacu. Burya amategeko abereyeho kugirango yubahirizwe iyo atubahirijwe hari ingaruka. No mugusenga nuko iyo udasenga ubwo uba ubaye imbohe, wemeye kwibera muri prison y’icyaha ukaba imbata ya satani.

Gusenga ni byiza kuko bikingura ijuru, bimara umubabaro, bifasha umuntu. Nta yindi nzira dufite yo kuvugana no kubana n’ Imana atari ukaba mu masengesho. Mu masengesho ibyananiranye birahinduka abana barahinduka, umugabo cyangwa umugore bagahinduka, abavandimwe n’inshuti barahinduka, abanzi bacu barahinduka bakatugarukira. Mu masengesho ibisakuza biraceceka. Mu masengesho harimo imbaraga zihindura ibintu abantu basigara basiganuza uko byagenze. Abakuneguraga barakugarukira, mu masengesho imiryango yari ifunze irafunguka, abatari bakuzi barakumenya kuko byahindutse kuko amateka yahindutse.

Abayuda bamenya ko bagoswe barasenga Imana irahindura ivuguruza akagambane k’abapagani. Barasenze baratabarwa icyobo abanzi bari babaciriye aba aribo bakigwamo. Esiteri 4.
Igihe Petero yari i Luda hafi y’ Yopa bamutumyeho bamubwira ko Tabita yapfuye, Petero ahageze ariheza arapfukama arasenga Tabita arazuka. Imana ntikorera mu rusaku, ntikorera mu nduru. Petero yajyanye Tabita mu masengesho. Nkuko twabibonye mu byakozwe n’intumwa kubwo gusenga Petro yavuye mu nzu y’imbohe kubwo gusenga kwawe nawe hari hari imbaraga zigiye kugukura muri prison wari umazemo igihe. Birashoboka ko ari prison u’uburwayi, prison y’ubukene, prison yo gusuzugurwa, prison yo kutagira agaciro, prison y’ibyaha, prison y’ubushomeli, intambara m’urugo. Nubwo satani yagushyizeho abakurinda hari Malayika w’ Imana uje kukubohora. Mu gitabo cy’ 2 Abami 6:17 Elisa arasenga ati "Uwiteka ndakwinginze , muhumure amaso arebe." Nuko Uwiteka ahumura amaso y’ uwo musore arareba, abona umusozi w’uzuye amafarashi n’amagare by’ umuliro bigose Elisa. Iyo dusenga ntidukorwa n’isoni Uwiteka atanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu. Umwanzi ntadutungura. Uwiteka aburira abe.

Hezekiya amaze kumva inkuru zuko agiye gupfa yarasenze nuko yongererwa imyaka yo kubaho. Hari aho tugomba guhagarara kugira ngo Imana ibihindure. Hana yabaye imbere y’Imana arasenga kubwo
kwinginga Imana irahindura ava kw’izina ry’ingumba yitwa Umubyeyi.

Zakariya ari mu murimo w’ubutambyi imbere y’Imana Malayika aramusanga aramubwira ati ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azabyara umwana w’umuhungu uzamwite Yohana. Uko niko Malayika yasanze Koruneliyo ati gusenga kwawe n’ubuntu byawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’ Imana.

Hari inkuru nkunda cyane Daniyeli 10. Daniel ngo yari amaze igihe asenga nuko ngo Malayika w’Imana aramusanga aramubwira ati" Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriye gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’ Imana yawe yarumviswe kandi niyo anzanye." muri iyi nteruro hari amagambo akomeye 3. 1. Gushishikarira ese Daniyeli yari ashishikajwe n’iki? 2. Ese Daniyeli Yasobanukiwe iki? 3. Kwicisha bugufi. Ese yicishije bigufi ate? Ntabwo tubitindaho tuzabirebera hamwe ubutaha. Ariko Tubitekerezeho. Ese twaba tudasubizwa kubera ibyo bintu 3. Twaba tudasubizwa kuko tutazi gusenga uko bikwiye, twaba tudasubizwa kuko nta vision dufite, twaba tudasubizwa kuko tudasenga mu kuri no mu mwuka, twaba se dusenga by’urwiyerurutso, haba se ari ugusenga bijyanye ni irari ryacu gusa ntacyo byungura ubwami b’ Imana? Twaba se dusenga tudafite umutima ukunda Imana ahubwo ari ibyo ari imigsiha tuyishakaho gusa? Yesu adufashe.

Dusabe Umwuka atuyobore mu masengesho atubwire uburyo dusengamo kuko inzira z’Imana ziratangeje Imana ntitukayimenyere, hari abatsinda babanje kurwana Dawudi na Goliati cyangwa ishyanga rigatera irindi shyanga aha twibuke inkuru za ba Gidiyoni n’izindi nyinshi dusanga muri Bible, hari abagomba kuzenguruka Yeriko bubeceke, Ba Yehoshefati ntibyabasabye kwikebagura bahimbaje Imana gusa Imana abanzi babo basubiranamo, hari abandi badayimoni birukanwa ari uko habayeho gusenga no kwiyiriza ubusa gusa. Ba Ezira ngo barasenga biyiriza ubusa binginga Imana yemera kubumvira.Ezira 8: 23.

Hari igihe usabwa gutanga igitambo, gusaba imbabazi gusa yaba uwaguhemukiye cyangwa uwo wahemukiye. Dusabe Umwuka atuyobore kandi aduhishurire. Hari umuntu twigeze kugirana ikibazo gikomeye Imana insaba kumubabarira birangora ariko ngahora nsaba Imana ngo impe imbaraga nuko bigeraho Imana iranshoboza. Yaje guhura n’intambara zimukomereye ziruta izo yantezaga Imana iransanga irambwira ko ngomba kumubera urumuri nkamugeza ku musalaba. Ubu niko bimeze ndamubwiriza tugafatana ibihe nkamusengera. Icyo nari ngendereye rero kubwo kumvira Imana hari ibintu bikomeye Imana yankoreye, hari imiryango yafungutse ku buzima bwanjye. Dusabe Imana itwereke aho biboheye, itwereke nicyo dukwiye gukora kandi twumvire. Amahoro y’Imana
abane natwe.