Amamiliyoni y’abakurikira Televiziyo ya Gikristo mu barabu aca amarenga y’inyota yo kumva ubutumwa bwiza bwa Kristo

Mu gihe cy’imyaka 20, televiziyo ya gikristo yitwa SAT7 yo mu bihugu by’abarabu imaze kugira abayikurikira basaga miliyoni 21, ibintu benshi bavuga ko bigaragaza inyota yo kumva ubutumwa bwiza bwa Kristo nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zibikumire.

Kuva mu mwaka w’1996 tariki 31 z’ukwezi kwa 3, iyi Televiziyo yatangira imirimo yayo, yari igamije gushaka uburyo ubutumwa bwiza bwagera ku batuye mu karere ko hagati no mu bihugu byo mu majyaruguru y’umugabane w’Afurika. Kuri ubu abayikurikira bakaba barakomeje kwiyongera uko imyaka ishira aho bamaze kurenga miliyoni 21.

Imyaka 10 mbere y’uko iyi Televiziyo itangira, igitekerezo cyo kuyitangiza umwongereza Terence Ascott ukorera muri Misiri yakibonaga nk’inzozi zitazapfa gusohora. Inkuru ya InfoChretienne ivuga ko mu mwaka w’1991 aribwo iki gitekerezo cyasaga n’ikigenda gifata umurongo kugeza mu kwezi kwa 11 umwaka w’1995 ubwo hafatwaga umwanzuro wo gutangiza neza iyi televiziyo mu nama yabereye ahitwa Larnaca muri Chypre.

Ikiganiro cya mbere cyatangiye ari ku munsi wa gatanu w’icyumweru tariki 31/03/1996, gitangira mu gihe byari bigoye bitewe nuko aka gace katiganjemo umubare munini w’abakristo ndetse na Leta z’ibi bihugu zidashyigikira cyane imyizerere ya gikristo.

InfoChretienne.com itangaza ko iyi televiziyo yahinduye isura y’ubukristo muri kariya gace k’ibihugu by’Abarabu kuko kugeza ubu SAT7 yagutse ikaba ikoresha imirongo itanu y’ibyogajuru amasaha 24/7.

Gutangira kw’iyi televiziyo kandi na none byabaye ikibazo ku barabu batiyumvishaga ko abakristo bafite imbaraga zingana gutyo, kuko yabashije byibuze kumenyesha imiryango amamiliyoni ubutumwa bwiza batari bafite uko bamenya inkuru nziza y’agakiza ka Yesu. Ikindi yafashije ni ukumenyekanisha amatorero ya gikristo muri kariya gace yari amaze igihe kirekire ameze nk’apfukiranywe, kimwe no kurwaya ivangura iryo ari ryo ryose cyane irishingiye ku myizerere y’abantu.

Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka w’2016 ubwo SAT7 yizihizaga imyaka 20 imaze itangiye ibiganiro, ubushakashatsi bwakozwe mbereho ukwezi n’ikigo kitwa IPSOS bwagaragaje ko ibiganiro bya SAT7 bigenda bifata indi ntera mu gushyigikira abakristo batuye mu duce two hagati kimwe n’amajyaruguru y’Afurika. Ubu bushakashatsi bwo ndetse bugaragaza ko muri iyo myaka iyi Televiziyo ikurikirwa mu bihugu 22 n’abasaga miliyoni 22.5.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abakurikira iyi televiziyo yiganje cyane muri Misiri, Algeriya ndetse na Maroc. Ahandi iyi televiziyo ikurikirwa ngo ni muri Siriya igihugu gifite umubare munini w’abakristo bagihunze kubera intambara, hakiyongeraho Arabiya Sawudite ubusanzwe ikora uko ishoboye ngo ikumire ibikorwa by’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu.

Abakurikiranira hafi ibi byose bavuga ko ibi byerekana inyota yo kumva ubutumwa bwiza mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu cyangwa se n’andi madini atemera Yesu Kristo.

Innocent@Agakiza.org